Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gicurasi 2022, hagati y’Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet na Ayokunle Iluyemi uyobora IHS Rwanda Limited.
Inkunga ya miliyoni 100 Frw yatanzwe na IHS Rwanda Limited ni inyongera kuri miliyoni 900 Frw zatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda. Aya mafaranga azakoreshwa mu kuzitira ahantu hangana n’ibilometero 7.28.
Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP] ni umushinga wamaze kuzura.
Kuri ubu hari kunozwa uburyo uzahabwa abikorera bagatangira kuwubyaza umusaruro.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, Kabera Juliet, yavuze ko inkunga bahawe ifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati “Amafaranga twahawe arerekana ubushake bw’abikorera mu kubungabunga ibidukikije no gusana ibishanga byangiriitse.’’
Yasobanuye ko uruzitiro rufasha mu gukumira abinjira muri pariki bitemewe n’abashobora kuragiramo inka zabo.
Yakomeje ati “Mu rugendo rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nituhazitira ibimera biziyongera kandi tubibone vuba.’’
IHS Towers yijeje ko izakomeza gushyigikira REMA mu bikorwa byayo bitandukanye byo kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi wa IHS Rwanda Limited, Ayokunle Iluyemi, yakomeje ati “Ni iby’ibishimo gushyigikira umushinga mwiza!’’
Uru ruzitiro ruzubakwa hifashishijwe senyenge ariko zikoze mu buryo bubungabunga ibidukikije. Rwiyemezamirimo uzubaka uruzitiro yamaze kuganira na REMA ndetse nta gihindutse, rwasozwa kubakwa mu Ukwakira 2022.
Mu 2015 ni bwo hatekerejwe umushinga wo guhindura Igishanga cya Nyandungu no kukigarurira ubuzima kikitwa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije. Imirimo yo kugitunganya yanzitse mu 2016.
Igishanga cya Nyandungu giherereye mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, byari biteganyijwe ko izasozwa mu 2020 ikozwe mu byiciro bibiri ariko iza kudindizwa n’impinduka zabaye mu guhindura inyigo ya mbere.
Mu guhindura iki gishanga hatekerejwe ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kubakamo ibikorwaremezo no kubibyaza umusaruro binyuze mu kwakira ba mukerarugendo basura Umujyi wa Kigali rimwe na rimwe bakeneraga aho kuruhukira hafi.
Uyu mushinga uri ku buso bwa hegitari 130 ugabanyije mu byiciro bitanu birimo ahari igishanga hagumishijwe uko hari bimeze, ibiyaga karemano, ubusitani bw’imiti ya Kinyarwanda yakoreshwaga mu kuvura hambere na restaurant.
Muri ibi bice nko mu busitani hashyizwemo ibimera n’imiti ya Kinyarwanda, mu biyaga hazashyirwamo amafi ashobora kwifashishwa ku biga kuroba, utuyira twa siporo tureshya n’ibilometero 10 tuzajya twifashishwa n’abanyamaguru n’abafite amagare muri siporo, ibice bireberwamo inyoni n’izindi nyamaswa.
Mu busitani gusa hashyizwemo ibiti bisa n’ibiri gucika mu gufasha abato kubimenya no korohereza ubushakashatsi; birimo ‘umugote’, ‘igikakarubamba’, ‘imiravumba’, ‘iminyinya’, ‘ikirogora’, ‘umubirizi’, ‘igicuncu’, ‘intobo’, ‘igitenetene’, ‘umukunde’, ‘Umuraganyina’.
Ku rundi ruhande, harimo n’ibiyaga karemano bine n’ibindi bisanzweho binyuramo amazi atembera mu gishanga.
Umushinga wo gusazura Igishanga cya Nyandungu washowemo miliyari 5.2 Frw ku ikubitiro. Biteganyijwe ko uzinjiza miliyari 1 Frw mu myaka 12.













Amafoto: Nezerwa Salomon
Video: Mucyo Jean Régis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!