Nk’imvura yaguye ku wa Gatandatu, muri Nyamasheke yishe abantu batandatu barimo abana batanu, aho bagwiriwe n’inkangu yatewe n’iyi mvura nyinshi yari yaguye mu bice hafi ya byose by’igihugu.
Ubuyobozi bwa REMA bwavuze ko hari ingamba zirimo gufatwa kugira ngo ikibazo cy’imvura ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu kigabanuke by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.
REMA ivuga ko ibishanga bifite uruhare runini mu kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Iti “Bifite kandi akamaro ntagereranywa ko gucumbikira urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, kubika no kuyungurura amazi, kugabanya imyuka ihumanye kandi bikagira uruhare mu kugabanya imyuzure.”
REMA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize ati “Imvura yaraye iguye yateje imyuzure mu Mujyi wa Kigali yangiza imyaka yari ihinze mu bishanga bitandukanye byo muri Kigali.”
“Imvura kandi imaze iminsi yangiza bimwe mu bikorwaremezo birimo inzu n’ibiraro hirya no hino mu Rwanda.”
Ubuyobozi bwa REMA butangaza ko binyuze mu mishinga itandukanye n’abafatanyabikorwa hari gahunda yo gusana ibishanga bitanu bizaza byiyongera ku gishanga cya Nyandungu giherutse guhinduka Parike y’Ubukerarugendo ya Nyandungu. Ni igishanga kizatangirwamo serivisi zirimo kwigisha, kuruhuka no kwidagadura.
Ibindi bishanga bizavugururwa harimo icya Kibumba, Nyabugogo, Rugenge-Rwintare, Rwampara na Gikondo.
Umujyi wa Kigali na wo wakanguriye abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka no gutanga amakuru hakiri kare.
Ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga wagize uti “Turabibutsa gusibura imiyoboro y’amazi, gufata amazi y’imvura no kwimuka mu nzu zenda gusenyuka.”
Umujyi wa Kigali kandi utangaza ko wakoze inyingo ku bishanga bitandatu bikunze kwibasirwa n’imyuzure birimo icya Ruguna, Gisozi-Umukindo, Rwandex, Kinyinya na Nyabisindu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!