Igishanga cya Rugezi kiri ku buso bwa hegitari zirenga 7000, kikaba gifata ku turere rwa Gicumbi na Burera.
Ni kimwe mu bya mbere mu gihugu bifatwa nk’inkomoko y’amazi kikanagira umumaro mu kuyungurura ajya mu Biyaga bya Burera na Ruhondo, ibiyaga na byo bigaburira ingomero z’amashanyarazi za Ntaruka na Mukungwa.
Mu 2006 cyagizwe kimwe mu bibungabunzwe ku rwego rw’Isi binyuze mu masezerano yasinyiwe i Ramsar muri Iran yasinywe mu 1971 atangira gushyirwa mu bikorwa mu 1975.
Nubwo gicumbikiye umubare munini w’urusobe rw’ibinyabuzima ntabwo hari hazwi neza umubare w’ibihaba ngo harebwe n’uburyo bwo kubibungabunga.
Mu rusobe rw’ibinyabuzima byahabonetse mu bushakashatsi bwatangiye mu 2023 harimo n’amoko abiri adasanzwe aboneka mu Rwanda arimo ubwoko bw’ikinyugunyugu buzwi nka Hydrilla Leafcutter Moth n’icyatsi kiranda kizwi nka ‘Zehneria tridactyla’.
Mu byabonywe n’abashakashatsi kandi harimo amoko y’ibimera 197 arimo 109 bitari bisanzwe bizwi ko biba mu Rugezi. Havumbuwe amoko y’inyoni 127 zirimo amoko 28 atari asanzwe azwi na none mu Rugezi.
Mu Rugezi kandi havumbuwe ibinyamuzima byo mu mazi ariko bitagira urutirigongo 82 byose bitari bizwi ko biri muri icyo gishanga, haboneka amoko 14 y’imitubu (amphibians), umunani muri yo bikavugwa ko ari mashya mu Rugezi na ho mu bikururanda biri mu moko 13 byahabonetse 10 byari bishya mu Rugezi.
Mu moko y’ibinyamabere 53 byavumbuwe mu Rugezi harimo amoko 22 y'uducurama, 51 na byo ntabwo byari bizwi ko bihari. Habonywe kandi amoko atatu y’amafi n’imwe itari izwi cyane.
Aba bashakashatsi kandi babonye mu rugezi amoko y’udusimba tumwe tw’amaguru atandatu (arthropods) 149, harimo amoko y'ibinyugunyugu 49. Ayo moko yose yavumbuwe bushya mu Rugezi.
Uwari ukurikiye itsinda ryakoze ubwo bushashatsi wanakurikiranaga ubushakatsi ku bijyanye n’inyoni witwa Laure Rurangwa yavuze ko ari bwo bwa mbere mu Rugezi hakozwe ubushakashatsi bwaguye, higwa ku rusobe rw’ibinyabuzima bitaranakorwaho ku rwego rw’Isi.
Ati “Ubushakashatsi burakomeje kuko hari n’ibindi dukeka ko bizaba ari bishya ku rwego rw’Isi. Hari ubusesenguzi turi gukora ku bijyanye n’uturemangingo ndangasano twabyo, bwemeza neza ibiri mu Rugezi. Kuko Urugezi ari icyanywa kirinzwe ku rwego mpuzamahanga tugomba kumenya n’ibyo turinda, tukamenya niba hari ibigihari nk’ubu twabonye ko hari inyoni zacitse ziba mu rufunzo.”
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi n’indiri yabyo kamere (RWCA), Dr. Nsengimana Olivier yagaragaje ko ubu bushakashatsi ari ingirakamaro cyane, yemeza ko Igishanga cya Rugezi kinabarizwamo imisambi.
Mu myaka 10 ishinze batangiye ibikorwa byo kubungabunga imisambi yari iri kugabanyuka n’ibibazo bitandukanye.
Uyu muyobozi yagaragaje ko batangiye kubara imisambi mu 2007 aho muri uwo mwaka babonye 487, ibikorwa byakomeje gutanga umusaruro aho kugeza ubu bamaze kubara imisambi 1293.
Ati “Rugezi ni igishanga cy’umwihariko kibarizwamo hafi ¼ cy’imisambi yose dufite mu gihugu. Ni ahantu tugomba kubungabunga iyo misambi n’urusobe rw’ibinyabuzima bikomeze gusugira bigasagamba.”
Agaragaza akamaro k’Igishanga cya Rugezi, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, Faustin Munyazikwiye yibukije uburyo hagati ya 2001 na 2002 amashanyarazi yigeze kubura bidanzwe, nyuma basanga ko ari amazi yo mu Rugomero rwa Ntaruka yagabanyutse.
Yibukije ko nyuma basanze inkomoko y’icyo kibazo byari ugukamuka kwa Rugezi.
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda rwatabaye, iki gishanga kirasanwa imirimo yarangiye mu 2010, uyu munsi kikaba ari igishanga gikomye.
Yavuze ko n’ubu bari gufatanya n’abaturage n’izindi nzego mu kuvugurura imbibi z’Igishanga cya Rugezi ariko n’abaturage bagituriye bagafashwa kubona ahandi bavana imibereho hatari mu Rugezi.





















Ibitekerezo 0