00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 580 Frw zizakoreshwa mu gusubiranya icyogogo cy’umugezi wa Rusizi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 21 September 2026 saa 07:16
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko kubufatanye n’abafatanyabikorwa imirenge ya Mururu, Nyakarenzo na Gashonga igize icyogogo cy’umugezi wa Rusizi igiye guterwamo ibiti birenga ibihumbi 274 bifata ubutaka mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziterwa no kuba icyo cyogogo cyarangiritse, mu mushinga uzatwara miliyoni 588 Frw.

Ibikorwa byo gusubiranya amabanga n’imisozi byegereye umugezi wa Rusizi, bikomeje gushyirwamo imbaraga nyuma y’aho uyu mugezi umaze igihe wibasirwa n’isuri n’inkangu.

Mu nkangu zikomeye zibasiye uyu mugezi harimo n’iyabereye mu murenge wa Mururu w’Akarere ka Rusizi muri Werurwe 2024. Icyo gihe amazi y’uyu mugezi yasandaye mu mirima y’abaturage imyaka yabo irangirika.

Mutoniwase Veronise wo mu Murenge wa Nyakarenzo yabwiye IGIHE ko nk’abahatuye babibona ko hangiritse.

Ati "Ibiti byari biteye kuri iyi misozi byagiye bitemwa ibindi bigasaza ni cyo gituma hasigaye hibasirwa n’isuri n’inkangu".

Umuyobozi wa Sosiyete, SINELAC ikora, ikanacuruzwa umuriro ku rugomero rwa Rusizi II, Fidèle Ndayisaba, mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko iyangirika ry’ibidukikije mu cyogogo uyu mugezi unyuramo riteza igabanuka ry’umuriro w’amashanyarazi.

Ati "Tugomba guhagarika imashini, nibura isaha imwe n’igice buri cyumweru kugira ngo dusukure imashini. Ni igihombo kiba kibaye ku mashanyarazi aba atarimo gukorwa, ngo yoherezwe muri ibi bihugu uko ari bitatu".

Umuyobozi wa Porogaramu z’Umuryango APEFA uharanira iterambere ry’ubuhinzi butangiza ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage, Habanabakize Protais, avuga ko mu rwego rwo gusubiranya icyogogo cy’umugezi wa Rusizi bamaze kuhakorera imishinga ine yateye imigano ku birometero 17 by’inkombe zawo inasubiranya hegitari 1795.

Ati "Twatangije umushinga wa gatanu wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka hagamijwe gusubiza umwimerere ubutaka buhingwa mu karere ka Rusizi” (RCAP) uzatera ibiti birenga ibihumbi 274 ku buso bwa hegitari 822 ugakorana n’abaturage 2490 kuva mu 2026 kugera mu 2031. Umushinga uzarangira utwaye ibihumbi 400$ bihanye na miliyoni 588Frw".

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred yashimye uyu mushinga RCAP uzatera ibiti birimo iby’imbuto ziribwa avuga ko ujyanye n’icyerekezo cy’ubuyobozi cyo guhindura Akarere ka Rusizi igicumbi cy’imbuto ziribwa.

Ati "Turasaba abaturage ko ibiti bari gufashwa gutera babifata neza kugira ngo tugere ku ntego twihaye yo kugira Akarere kihagije ku mbuto ziribwa ndetse tugasagurira n’ibihugu duturanye u Burundi na Congo".

Mu biti 274.000 bigiye guterwa mu cyogogo cy’umugezi wa Rusizi, ibirenga 65.000 bizaba ari ibiti by’imbuto.

Icyogogo cy'umugezi wa Rusizi kigiye guterwamo ibiti ibihumbi 274 mu mushinga wa miliyoni 588 Frw
Icyogogo cy'umugezi wa Rusizi kigiye guterwaho ibiti ibihumbi 274

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages