00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari zisaga 48 Frw zigiye kwifashishwa mu kubungabunga ibidukikije mu Burasirazuba

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Ikigega kigamije kurengera Ibidukikije (Green Climate Fund-GCF) n’Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN) byasinye amasezerano ya miliyoni zisaga 49.6 z’amadolari, akabakaba miliyari 48 Frw, yo kwifashisha mu kubungabunga ibidukikije mu Ntara y’Iburasirazuba.

GCF yatanze inkunga ya 33.783.755$ mu gihe Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bakusanyije 15.839.042$.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka itandatu, uzashyirwa mu bikorwa na IUCN ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere (Enabel).

Muri uyu mushinga, hateganyijwe kubungabungwa ibidukikije ku butaka bwa hegitari 60.000 bwari bukunze kwibasirwa n’amapfa. Bizakorwa biciye mu gusazura amashyamba, kuyatera, gutereka inzuri no kurwanya isuri.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko bazafatanya n’abafatanyabikorwa bose, mu guharanira ko uwo mushinga ugera ku ntego zawo neza.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uwo mushinga bawitezeho umusaruro mu gukemura ikibazo cy’amapfa cyajyaga cyibasira Uburasirazuba.

Ati “Twizeye ko uyu mushinga uzahindura bikomeye Intara y’Iburasirazuba ku buryo izasigara ari intara ibasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Mu bindi uyu mushinga uzageraho harimo guteza imbere uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije buzagezwa mu ngo 100.000 mu Burasirazuba.

Umuyobozi wa IUCN mu Karere, Luther Anukursaid, yavuze ko uyu mushinga ufitiye inyungu u Rwanda by’umwihariko abaturage bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati “Kubera imihindagurikire y’ibihe, Afurika ikunze kwibasirwa n’amapfa ndetse n’imyuzure. Uyu mushinga mushya ugamije gufasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu bufatanye n’imiryango iherereye mu Burasirazuba. Twiteguye gukorana n’abandi bafatanyabikorwa.”

Umuyobozi Mukuru wa Enabel, Jean Van Wetter, na we yavuze ko bishimiye gufatanya na GCF, IUCN na Guverinoma y’u Rwanda muri uyu mushinga wo kubungabunga ibidukikije no kongera amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yakomeza agira ati "Dufite ubushake bukomeye bwo gufasha uyu mushinga kugera ku byo wiyemeje no gutanga umusanzu mu mbaraga u Rwanda rushyira mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere."

Biteganyijwe ko hazavugururwa amashyamba y’abaturage ari ku buso bwa hegitari 6.545 no kubategurira uburyo burambye bwo kuyitaho.

Uyu mushinga uzakorera mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba turimo Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Kayonza, Gatsibo, Ngoma na Bugesera.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ibigo bitandukanye, birimo IUCN ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda biciye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, RFA, Enabel, World Vision, ICRAF n’Umuryango wa ICCO [Interchurches Organisation for Development Cooperation].

Minisitiri Ndagijimana na Minisitiri Mujawamariya mu muhango wo gusinya amasezerano y'ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga
Abafatanyabikorwa bose muri uyu mushinga biyemeje gukora ibishoboka byose ukagera ku ntego zawo
Umuhango wakurikiranywe hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .