Ni imikoranire izasiga hatewe ibiti ibihumbi 1o mu mashuri arenga 1o yigirwamo n’abanyeshuri basaga ibihumbi 10.
Uyu mushinga ugamije gufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse hanazamurwa ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije mu banyeshuri muri rusange.
Umuyobozi wa HIS Rwanda akaba n’uyigaharariye mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kunle Iluyemi, yavuze ko yishimiye iyi gahunda igiye gutuma bakorana na UNICEF, ishami ry’u Rwanda.
Yagize ati “Twishimiye gufatanya na UNICEF muri iki gikorwa gikomeye cyo gushyigikira iterambere rirambye no gutuma imigendekere y’amasomo irushaho kuba myiza mu mashuri yo mu Rwanda.”
“Mu mikorere yacu dushyira imbere gushyigikira uburezi no kubungabunga ibidukikije, birahura neza n’iki gikorwa twinjiyemo. Tuzakomeza gukora ibikorwa bitandukanye byo kongera ubumenyi ku bijyanye n’ibidukikije no gutanga umusanzu mu bindi bikorwa bitandukanye bigirira inyungu abaturage dukorera.”
HIS Rwanda kandi binyuze mu mikoranire na Guverinoma y’u Rwanda, izatanga mudasobwa zirenga 100 ku bigo by’amashuri bitatu binyuze muri gahunda ya ‘Giga’.
Giga ni gahunda y’ishami rya UNICEF rishinzwe guhanga udushya n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho [ITU] igamije guha internet ibigo by’amashuri bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe ishobora kugira ingaruka z’igihe gito n’ikirekire ku buzima bw’abanyeshuri ndetse bigakoma mu nkokora imyigire yabo, bityo ko iyi gahunda ari ingenzi cyane kandi izatanga umusaruro.
Ati “Imihindagurikire y’ibihe ishobora no kongera ibyago byo guhura n’ihohoterwa ku bana. Ni ingenzi rero ko tugira ibyo tubikoraho kubera abana bacu, tunashyigikira abarimu babo babaha ubumenyi.”
Julianna yakomeje avuga ko kubafasha kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga bizatuma bagira ubumenyi buhagije kandi bukenewe muri iyi si irigutera imbere uko bwije n’uko bucyeye mu by’ikoranabuhanga


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!