Hateganijwe ko aya mafaranga azifashishwa mu bikorwa byo gukora izindi moto z’amashanyarazi, batiri z’izi moto ndetse no kongera umubare wa za sitasiyo z’izi moto ziri hirya no hino.

Zimwe mu ntego nyamukuru z’uru ruganda zirimo gukemura ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kuzamura ubukungu muri Afurika.

Hamwe no kwagura ibikorwa byacyo mu bihugu nka Bénin, Togo, u Rwanda, ndetse na Uganda, ikigo Spiro kivuga ko kuri ubu kiri ku isonga mu kwimakaza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu butangiza ikirere.

Usibye kandi ubu buryo bwo kubungabunga ikirere, Spiro igaragaza ko abakoresha moto z’amashanyarazi byibuze bashobora kugizama asaga ibihumbi 400 Frw buri mwaka ugereranije n’abatwara moto zisanzwe ibi ahanini biterwa no kuba batagorwa n’ibiciro bya lisansi cyangwa amafaranga yo kwita kuri moto zabo.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Jules Samain, yavuze ko “Iyi nkunga kuva mu bigo nka GuarantCo na Société Générale igiye gufasha gukomeza intumbero zacu zo kwagura uburyo bwacu bwo gutwara abantu n’ibintu turengera ikirere.”

Jules Samain yavuze ko moto 15,700, batiri 31,400 ndetse na sitasiyo nshya 1,000 bigiye kongerwa mu bihugu Spiro isanzwe ikoreramo, ibyo yemeza ko nta kabuza bizagira akamaro kanini mu kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere n’ibinyabiziga.

Kugeza ubu uru uruganda rukora moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi, rumaze kugeza moto zirenga 9,200 mu bihugu nka Bénin, Togo, u Rwanda ndetse no mu gihugu cya Uganda ho zageze mu gihe cya vuba.