00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akaga katavugwa ba rushimusi bigabiza pariki bashobora guteza u Rwanda

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 9 July 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko hari ubwo abakora mu rwego rw’ubutabera badaha agaciro uburemere by’ibyaha byibasira Pariki z’igihugu, rugaragaza ko uretse kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, abigabiza Pariki y’Igihugu bashobora no guteza igihugu akaga k’indwara z’ibyorezo bikomoka ku nyamaswa.

Muri iki gihe mu Isi hakomeje kugaragara indwara z’ibyorezo zirimo Ebola, Marburg na monkey pox. Inkomoko y’ibyo byorezo ifitanye isano no kuba ikiremwamuntu kiba cyagize aho gihurira n’inyamaswa zo mu gasozi haba mu kuzirya cyangwa mu kwinjira mu ndiri yazo.

Nubwo ari uko bimeze, mu nama yahuje ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’abafatanyabikorwa babwo bo mu Karere ka Nyamasheke, baganira ku bimaze kugerwaho mu kubungabunga iyi pariki, imbogamizi zikigaragara n’ingamba zafatwa, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wa Pariki ya Nyungwe, Ruyumbu Nka Musango yagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abafatirwa mu byaha byo kwangiza iyi pariki bagashyikirinzwa ubutabera barekurwa.

Ati “Kuva mu 2020 tumaze gushyikiriza RIB abantu 463 twafatiye mu byaha byo kwangiza Pariki ya Nyungwe. Mu mwaka wa 2025 twashyikirije RIB abantu barenga 50 ariko kimwe cya kabiri cyabo barekuwe bataragezwa imbere y’urukiko”.

Me Jonas Niyitegeka, Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, yavuze ko n’abenshi mu bakurikiranyweho ibyaha byo kwangiza pariki bagezwa imbere y’urukiko bakatirwa igihano gisubitse bakarekurwa, nyamara ngo nibura bakabaye basubikirwa igice ikindi bakagifungwa.

Me Niyitegeka avuga ko mu mpamvu zituma abafatirwa mu byaha byo kuvogera pariki barekurwa harimo kuba abagenzacyaha, abashinjacyaha, n’abacamanza badaha agaciro ingaruka zo kuvongera Pariki.

Ati “Umucamanza yumva kuba umuturage yasasuriye impundu, yafatanywe igikanka cy’inyamaswa cyangwa yagiye muri Pariki agaca amababi, n’imbuto z’ibiti yabigereranya n’uwishe umuntu akumva kuvogera pariki ntacyo bitwaye akirengagiza ko iyo nyamaswa yishwe ishobora kuba ari yo yonyine yari isigaye ku Isi”.

Umuyobozi w’Ikigo Nyungwe Management Company (NMC) gishinzwe gucunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Niyigaba Protais, yavuze ko Nyungwe irimo inyamaswa nk’impundu, inkomo zifite ibyago byo kuzimira ku Isi kuko ziboneka muri iyi pariki n’ahandi hake hakabano n’agacurama gafite ishusho y’ifarashi kaboneka muri Nyungwe honyine ku Isi.

Umukozi muri RDB, Kayitare Albert yagaragaje ko abakora mu rwego rw’ubutabera badakwiye kurebera gusa uburemere bw’icyaha mu ngano y’ibyo ukekwaho kuvogera Pariki yangije, kuko mu byago uwavogereye Pariki ashobora guteza igihugu harimo n’indwara z’ibyorezo.

Ati “70% by’indwara z’abantu zikomoka ku nyamaswa. Muzi mwese ibyorezo bimaze iminsi byibasira Isi birimo Ebola, Marburg na monkey pox. Ibi byorezo bituruka ku kuba umuntu hagize aho ahurira n’inyamaswa z’agasozi. Abigabiza pariki bakora ku nyamaswa z’agasozi nk’inkende n’uducurama. Izo nyamaswa ziba zifite ibyo byorezo zibana nabyo ntacyo bizitwaye ariko iyo bigeze ku bantu hari ababitakarizamo ubuzima n’igihugu bikagitwara ingengo y’imari nini mu guhangana nabyo. Abakora mu rwego rw’ubutabera bakwiye kuba bumva ako kaga umuntu umwe wavogereye Pariki ashobora guteza mu baturage”.

Hagaragajwe ko abigabiza Pariki ya Nyungwe bashobora guteza igihugu akaga karimo n'ibyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages