Umuririmbyi Diamond ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Kidogo’ yahuriyemo n’abagize itsinda rya P-Square, yahamije inkuru ivuga ko umugore we Zari Hassan agiye kongera kubyara. Yavuze ko nibamara kwibaruka ubuheta bazahita bahagarika urubyaro bakarya ubuzima gusa.
Tiffah Dangote yavutse kuwa 6 Kanama 2015, azuzuza umwaka w’amavuko kuwa Gatandatu w’iki cyumweru mu gihe habura amezi make ngo abone umugwa mu ntege.
Mu kiganiro Leo Tena gica kuri Clouds FM, Diamond Platnumz yeruye ko umugore we yiteguye kwibaruka undi mwana mu Kuboza 2016. Yagize ati ‘Nibyo, ni ukuri, nditegura kongera kwitwa umubyeyi.”

Yongeyeho ko Zari azabyara mu Kuboza 2016 gusa ngo nibamara kwibaruka bazahita bahagarika ibyo kongera kubyara. Umwana wa kabiri aba bombi bagiye azaba ari umuhungu, ari nacyo cyifuzo Diamond yari afite Zari ajya gusama.
Ati “Niteguye kwakira undi mwana Mama Tiffa agiye kumpa, ni umuhungu. Azabyara mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka. Nyuma y’aho sinzongera kubyara undi mwana…”
Zari agiye kwibaruka umwana wa gatanu kuko mbere yo gushakana na Diamond yari asanzwe afite abandi bana batatu yabyaranye n'abandi bagabo muri Uganda.




Ibitekerezo 0