Ikinyamakuru Mirror gitangaza ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2015 ubwo uyu mugabo yari avuye mu kibuga cy’indege cya Zhejiang yerekeza muri Hangzhou.

Iyi mpanuka yabaye ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi cyo mu Bushinwa, Psy yari yitwaye mu modoka ye ihenze yo mu bwoko bwa Rolls Royce. Yagonganye na bus nini imodoka yangirika igice cy’imbere mu buryo bukomeye gusa we ntabwo yigeze akomereka.

Uyu muhanzi yari yagiye mu Bushinwa ahitwa Hangzhou, yagombaga kuhakorera igitaramo gikomeye cyo gutangiza kamwe mu tubari dukunzwe muri iki gihe.

Psy w’imyaka 37 y’amavuko, yamamaye kubera indirimbo ye ‘Gangnam style’ imaze kurebwa n’abasaga 2, 377, 922, 968. Kugeza ubu mu mateka y’umuziki ku Isi, ni yo yarebwe inshuro nyinshi kurusha izindi zose.