{Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Daily News bibanze cyane ku byamamare muri sinema, muzika ndetse no kwerekana imideri bagiye bigaragaza bambaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka.}
10. Gwyneth Paltnow

Ni icyamamare muri Sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’umuririmbyikazi. Yagaragaye muri filime nka Proof, the talented Mr Ripley, Shakspear in love n’izindi nyinshi.
9. Kate Middleton

Kate Middleton ni umugore w’igikomangoma Williams mu gihugu cy’u Bwongereza. Akunda kugaragaye yambaye neza yikwije mu bikorwa byinshi bitandukanye.
8. Emma Stone

Uyu waje ku mwanya wa 8, Ni icyamamare muri sinema ya Hollywood. Yagaragaye muri filime nka Ghost af Girlfriends Past, The House Bunny n’izindi.
7. The Kardashians

The Kardashians ni abakobwa batatu bavukana ari bo Kourtney, Kim, and Khloé Kardashian. Aba bose bigaragaza mu bintu bitandukanye ndetse banakunda kugaragarwaho udushya mu myambarire yabo ari nabyo bibashyira kuri uyu mwanya.
6. Miranda Kerr

Uyu we azwi nk’uwerekana imideri mu gihugu cya Australia, akunze kwambara imyenda imubereye kandi myiza bikaba aribyo bituma aza kuri uyu mwanya kuri uru rutonde
5. Reese Witherspoon

Laura Jeanne Reese Witherspoon ubundi niyo mazina ye y’ukuri, ni umukinnyi wa filime, utunganya filime ndetse akaba n’utunganya ibiganiro ku mateleviziyo atandukanye. Yagaragaye muri filime yamenyekanye cyane nka Twilight, Feerway, The Man in the Moon n’izindi nyinshi.
4. Rihanna

Rihanna nawe yafashe uyu mwanya wa kane nk’umuntu wigaragaje mu kwambara neza muri uyu mwaka wa 2012. Ni icyamamare muri muzika mu njyana ya Pop na R'n'b.
3. Jessica Alba

Jessica Marie Alba ni icyamamare muri sinema ndetse no mu kwerekana imideri. Yagaragaye muri filime yakunzwe cyane nka Fantastic Four n’izindi nyinshi.
2. Diane Kruger

Akomoka mu gihugu cy’u Budage, ni icyamamare muri sinema ndetse no mu kwerekana imideri. Yagaragaye muri filime yitwa Troy aho yakinaga yitwa Helen ndetse no mu zindi nyinshi.
1. Jennifer Laurence

Uyu niwe uhiga abandi bagore muri uyu mwaka mu kwambara neza. Yagaragaye muri filime yamenyekanye cyane yitwa X-Men. Aza ku mwanya wa mbere kuko yakunze kwigaragaza yambaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka.

Ibitekerezo 0