{Mu rukerera rwo kuwa mbere tariki 3 Werurwe 2014 ahagana saa munani z’ijoro nibwo hatanzwe ibihembo bikomeye muri sinema byitwa 'Oscars' mu mujyi wa Los Angeles. Umukobwa ukomoka muri Kenya yegukanye igihembo gikomeye cy’umukinnyi werekanye ubuhanga muri Filimi yakinnye "12 Years a Slave” ari nayo yegukanye ibihembo byinshi harimo n’igihembo cya filimi nziza.}

Lupita akimara guhabwa igihemba, yavuze ijambo ryakoze ku mitima ya benshi, aha amarira yanashokaga ku maso.
Lupita akimara guhabwa igihemba, yavuze ijambo ryakoze ku mitima ya benshi, aha amarira yanashokaga ku maso.

Umunya-Kenya, Lupita Nyong’o, yasazwe n’ibyishimo nyuma yo guhabwa igihembo cy’umukinnyi w’umuhanga akaba ari nacyo gihatse ibindi muri ibi bitangwa. Lupita yahawe iki gihembo ahize Sally Hawkins wagaragaye muri ‘ Blue Jasmine’ ndetse na Jennifer Lawrence wakinnye ‘American Hustle’.

Filimi '12 Years A Slave' yegukanye igihembo, yayobowe na Brad Pitt. Aha Angelina Jolie yarimo aha akabizu Brad nyuma yo gutangazwa ko itsinze.
Filimi '12 Years A Slave' yegukanye igihembo, yayobowe na Brad Pitt. Aha Angelina Jolie yarimo aha akabizu Brad nyuma yo gutangazwa ko itsinze.
Lupita, umukinnyi w'imena muri '12 Years A Slave', benshi bemeza ko akina neza.
Lupita, umukinnyi w'imena muri '12 Years A Slave', benshi bemeza ko akina neza.

Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Oscars 2014:
Best Picture: "12 Years a Slave."
Actor: Matthew McConaughey, "Dallas Buyers Club."
Actress: Cate Blanchett, "Blue Jasmine."
Supporting Actor: Jared Leto, "Dallas Buyers Club."
Supporting Actress: Lupita Nyong'o, "12 Years a Slave."
Directing: Alfonso Cuaron, "Gravity."
Foreign Language Film: "The Great Beauty," Italy.
Adapted Screenplay: John Ridley, "12 Years a Slave."
Original Screenplay: Spike Jonze, "Her."
Animated Feature Film: "Frozen."
Production Design: "The Great Gatsby."
Cinematography: "Gravity."
Sound Mixing: "Gravity."
Sound Editing: "Gravity."
Original Score: "Gravity," Steven Price.
Original Song: "Let It Go" from "Frozen."
Costume: "The Great Gatsby."
Makeup and Hairstyling: "Dallas Buyers Club."
Animated Short Film: "Mr. Hublot."
Documentary Feature: "20 Feet from Stardom."
Documentary (short subject): "The Lady in Number 6: Music Saved My Life."
Film Editing: "Gravity."
Live Action Short Film: "Helium."
Visual Effects: "Gravity”

Ni ku nshuro ya 86 hatanzwe ibihembo kuri sinema bita ‘The Oscars’ bitegurwa na Academy of Motion Picture Arts and Sciences (AMPAS), bikaba bitangirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuva mu mwaka wa 1929. Ku nshuro ya mbere yabereye muri Hotel ya Hollywood Roosevelt. Ni kimwe mu bihembo bikomeye ku isi ku bantu bo muri sinema.

Inzu yabereyemo ibi birori.
Inzu yabereyemo ibi birori.
Lupita yishimiye igihembo yahawe
Lupita yishimiye igihembo yahawe

{Ijambo rya Rupita muri ibi birori:}}