Uyu muhanzi yagombaga guhura na Davido wo muri Nigeria n’abandi bahanzi barimo Lydia Jazmine, Sheebah Karungi, Gravity Omutujju na Beenie Gunter bose bakomoka muri Uganda.
Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibyiswe ’30 Billion Tour’ bya Davido kigomba kuba ku wa 31 Ukuboza 2018.
The Ben yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati “Bantu banjye muri Kampala [Uganda] ubuturo bwanjye bwa kabiri, ntabwo byankundiye ko nzasoza umwaka ndi kumwe namwe mwese nk’uko byari biteganyijwe.”
Yakomeje agira ati “Murabizi mwese ko mbakunda cyane kandi nzi ko bizankundira nkataramana namwe mu minsi ya vuba iri imbere. Si njye uzabona ngize andi mahirwe.”
Uyu muhanzi ntabwo yigeze avuga impamvu yo gusubika igitaramo cye.
The Ben asubitse igitaramo nyuma y’aho Meddy na Bruce Melodie nabo baherutse gusubika ibitaramo bari bafite i Burundi kubera impamvu z’umutekano wabo.
The Ben ubu ahugiye cyane kuri album ye nshya ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Fine Girl’.







Ibitekerezo 0