{Nyuma yo gusohora indirimbo itangaje aho agaragara ubwe ari umugore ubundi akagaragara ari umugabo ubu Stromae azasosohoka ku kinyamakuru cy’abatinganyi mu Bufaranza ‘Têtu magazine ’, aho agaragara ku gifuniko yashyingiranywe nawe ubwe mu ishusho y’umugore.}

Stromae muri iki kinyamakuru
Stromae muri iki kinyamakuru

Têtu magazine ni ikinyamakuru cy’abakundana bahuje ibitsina (abatinganyi) gikorera mu Bufaransa. Kimaze kumenyekana cyane kubera gukorana n’ibyamamare bikomeye ku Isi.

Stromae, umuhanzi uherutse kwegukana igihembo gikomeye muri NRJ Awards umwaka ushize wavutse taliki ya 12 Werurwe 1985, amaze kugirwa icyamamare n’ubuhanga agaragariza mu butumwa n’injyana ziba mu buhanzi bwe hakiyongeraho kuba ari n’umunyadushya mu kuziryoshya, ibi byose bikamuhesha amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bitandukanye hirya no hino.

Stromae yagaragaye ku gifuniko Têtu magazine ahagaze mu masusho abiri aho ari umugore ndetse n’aho ari umugabo. Mu isho y’umugore yambaye imyenda y’abageni no mu ishusho y’umugabo yambaye ikote.

Muri iki kinyamakuru, umunyamideli Jean Paul Gaultier niwe watekereje gushyiramo Stromae asa nk'aho yishyingiranwe. Ku rundi ruhande bivugwa ko kwaba ari ukwamamaza gusa.
Muri iki kinyamakuru, umunyamideli Jean Paul Gaultier niwe watekereje gushyiramo Stromae asa nk'aho yishyingiranwe. Ku rundi ruhande bivugwa ko kwaba ari ukwamamaza gusa.

Mu ndirimbo yakunzwe cyane ariko ikanatangaza benshi “Tous les memes” Stromae yagaragajemo ubuhanga bwinshi kuko yaba aho agaragara ubwe ari umugore, cyangwa umugabo byose yabyitwaragamo neza.

Nyuma yo kugaragara muri iki kinyamakuru cy’abatinganyi, abantu bakomeje kwibaza icyo yaba agambiriye. Gusa yari aherutse gutangaza umukobwa bakundana.