Iyi ndirimbo “Quand c’est” Stromae yashyize hanze iri kuri Album yise ‘’Racine Carree’’.

Stromae utegerejwe mu gitaramo kizaba mu Kwakira 2015 ku itariki itaramenyekana, mu ndirimbo nshya yasohoye irimo amashusho agaragaza uburyo indwara ya kanseri itarobanura ku butoni.

Avugamo uburyo iki cyorezo kitarebera izuba ibibondo, ingimbi n’abangavu, ababyeyi bakuze, abakecuru n’abasaza.

Uyu muhanzi aba yibaza igihe iyi ndwara izarandurirwa ku Isi igatanga agahenge mu bantu . Muri iyi ndirimbo, Stromae aba agaragaza uburyo muntu ahangana n’iki cyorezo ariko bikarangira kimuhitanye.

Stromae yasubukuye ibitaramo bye ahereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Muri iki cyumweru ategerejwe mu Mujyi wa Atlanta hanyuma ku itariki ya 1 Ukwakira 2015 azasoreze ibitaramo bye byo muri Amerika ahitwa Madison Square Garden.