Uru rubuga rufitwe na Snap Inc., kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu byinjiza akayabo mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu benshi, iherutse kunengwa bikomeye na benshi mu bayikoresha biturutse ku itangazo ryamamaza umukino witwa “Would You Rather?”

Iri tangazo ryabyukije uburakari kuri Rihanna ryabazaga abakoresha Snapchat amahitamo ku gukubita uyu muririmbyikazi cyangwa gutera ingumi Chris Brown, ryakuwe kuri urwo rubuga nyuma y’akanya gato risohowe ariko ab’inkwakuzi baribona mbere ndetse batangira kurijora ku mbuga nkoranyambaga.

CNN yagaragaje ko Snapchat yagize igihombo gikomeye nyuma y'ubutumwa Rihanna yanditse anenga ibyo yakorewe. SnapChat yatakaje agaciro ka miliyoni $800 bingana na 4% mu mari yayo ndetse ku wa Gatanu ikamanukaho 1%.

Ubuyobozi bwa Snapchat bwabwiye iki kinyamakuru ko itangazo ryasebeje Rihanna ikiri kurikoraho iperereza mu kumenya neza impamvu yatumye ryemererwa gutambuka mu gihe ubusanzwe ibisebanya ngo bitajyaga bihabwa umwanya kuri uru rubuga ruherutse kuzana uburyo bushya bwo kwamamaza hagati y’ibyatangajwe n’abarukoresha.

Umutungo wa SnapChat waguye mu manga ‘biturutse’ ku magambo Rihanna yanditse kuri Instagram anenga iki kigo gushyigikira urugomo n’ihohoterwa. Yagize ati “Snapchat, ndabizi ko mubizi neza ko porogaramu yanyu atari yo iza imbere mu zo nkunda, mutakaza amafaranga mu gukora amatangazo agambiriwe yo gutera ikimwaro abahuye n’ihohoterwa mukabigira urwenya?”

Yakomeje agira ati “Ibi ntibikomeretsa ibyiyumviro byanjye kuko simfite na byinshi, ariko abagore, abana n’abagabo bahuye n’ihohoterwa mu bihe byashize by’umwihariko abatarabivugira mu ruhame birabangamye! Ikimwaro kuri mwe.”

Ubutumwa bwashyizwe kuri Snapchat bwarakaje Rihanna
Ubutumwa bwashyizwe kuri Snapchat bwarakaje Rihanna

Itangazo ryamamaza ryeteye intimba Rihanna ryabazaga abakoresha Snapchat amahitamo ku gukubita Rihanna cyangwa gutera ingumi Chris Brown, byibukije benshi inkundura yasize inzigo hagati y’aba bombi mu 2009 ubwo bari bagikundana akamukubita akamukomeretsa mu isura.

Mu banengeye urubuga rwa SnapChat kuri Twitter harimo n’umukobwa wa Hillary Clinton witwa Chelsea. Yavuze ko bibabaje kubona urubuga nk’urwo rukoreshwa na benshi ruha umwanya ubutumwa nk’ubwo. Abandi bavuze ko bwuzuyemo ukubahuka no gusuzugura Rihanna.

Rihanna yashinje Snapchat gushyigikira ihohoterwa biyihombya miliyoni $800
Rihanna yashinje Snapchat gushyigikira ihohoterwa biyihombya miliyoni $800