{Nyuma yo kubyarana umwana na Radio wo muri Goodlyfe, Umuhanzikazi wo muri Uganda ukomoka mu Rwanda uzwi nka Liliane Mbabazi akaba azwiho ijwi ryiza cyane, ubu yaba yongeye gusama indi nda ya kabiri ya Radio.}

Baba bitegura umwana wa kabiri
Baba bitegura umwana wa kabiri

Lillian Mbabazi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Blue 3 ariko akaba yari amaze iminsi aririmba ku giti cye, ngo atwinte inda ya 2 nyuma yo kubyarana na Mozes Radio banakoranye indirimbo yamenyekanye cyane "Where You are" mu mwaka wa 2009.

Nk’uko ikinyamakuru UGO News cyo muri Uganda kibivuga, ngo kuva Lilian yabyara yahoraga kwa Radio ari kumwe n’umwana wabo.

Mu minsi ishize, Lilian na Radio ngo bamaze iminsi bagaragara ahantu hatandukanye bari kumwe ndetse akaba yarakundaga kurara mu rugo rwa Radio ari nabwo iyi nda yayitwise.

Umwana wa mbere Liliane Mbabazi yabyaranye na Radio, bamwise Asante kuri ubu arerwa na nyina ndetse ni nawe umwitaho igihe kinini.

N’ubwo aba bahanzi bombi bagiye bagirana utubazo nyuma yuko Radio ateye Lilian inda, cyane cyane ko Lilian yashinjaga Radio ko yamutereranye, ubu bisa nk’aho biyunze ndetse ngo bari gukemura ibibazo bari bafitanye.

Reba indirimbo ya blue three na Radio & weasel: