{Nyuma y’imyaka 22 bakundana ndetse bongeraho n’iyindi 8 babana, umuhanzi Robin Thicke wamenyekanye mu ndirimbo Lost Without You, yamaze gutandukana n’umugore we Paula Patton.}

Robin Thicke n’umugore we Paula Patton bahuriye ku ishuri batangira gukundana mu gihe bari bafite imyaka 14; kuva icyo gihe basenyera umugozi umwe kugera ubu aho bari bamaranye imyaka itari mike cyane cyane ko atari henshi ku byamamare byo muri amerika usanga bamarana imyaka irenze makumyabiri.
Mu mwaka 2005 nibwo Robin na Paula bambikanye impeta nyuma y’imyaka myinshi bakundana dore ko bakundanye bakiri bato cyane; batandukanye bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Julian, afite imyaka itatu 3 azuzuza imyaka 4 muri Mata 2014 .
Gusa kandi ngo nubwo Thicke na Paula Patton batandukanye, bazakomeza babe inshuti zikomeye ndetse ngo buri umwe abe inkora mutima y’undi.
Nk’uko babitangarije abanyamakuru, aba bombi ngo batandukanye babyumvikanyeho kuko babonaga ari ngombwa, ariko ngo ntibisobanuye ko bahagaritse kuba inshuti.
Robin Thicke w’imyaka 36 yakunzwe kuvugwaho guca inyuma umugore we nyuma y’uko atangiye kuba icyamamare muri muzika , ubu ari mu bitaramo bitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha muzika cyane.

Paula Patton w’imyaka 38 wamenyekanye muri filimi nka ‘Mission Impossible’ ; ‘2 Guns’ n’izindi ubu yamaze gutandukana n’umugabo we yakomeje ibikorwa bye bya sinema ubu akaba ari kugaragara mu yitwa "About Last Night’.
Reba indirimbo ya Robin Thicke, T.I. na Pharrell ‘Blurred Lines’:

Ibitekerezo 0