{Marie-Claire Noah, nyina w'umuhanzi w'icyamamare akaba n'umukinnyi wa Tennis, Yannick Noah yapfuye.}
Ikinyamakuru Le Parisien gitangaza ko Marie-Claire Noah wari ufite imyaka 75 y'amavuko akaba yapfuye kuwa Mbere tariki 1 Ukwakira azize uburwayi.
Nyakwigendera uyu yashyinguwe ahantu hagizwe ibanga kugeza ubu n'umuryango wa Noah.
Amakuru y'urupfu rw'uyu mubyeyi yatangajwe n'ishyirahanwe “Enfants de la Terre” yashinze mu 1988 ku bufatanye n'umuhungu we Yannick Noah.
Ubusanzwe Yannick Noah akomoka ku mubyeyi umwe w'Umunyakameruni Zacharie Noah wari ukukinnyi ukomeye w'umupira w'amaguru, ndetse n'uyu Nyakwigendera w'Umufaransakazi, Marie-Claire Échalier-Perrier wari umwarimu.




Ibitekerezo 0