{Umukobwa wahize abandi mu bwiza muri Isiraheli Yityish Aynaw ubu yitabajwe n’igisirikare cy’iki gihugu mu rwego rwo kwitabira igikorwa cya gisirikare kidasanzwe (special operation).}

Yityish Aynaw bakunze kwita Titi ukomoka muri Ethiopia ni we mwiraburakazi wa mbere watorewe kuba Miss Isiraheli mu 2013.

Yatowe mu gihe iki gihugu cyari kiri muri gahunda yo kwirukana Abanyafurika no kugira ingumba abakobwa n’abagore bakomoka muri Ethiopia.

Miss Isiraheli 2013, Yityish "Titi" Aynaw
Miss Isiraheli 2013, Yityish "Titi" Aynaw

Uyu munyamideli amaze imyaka 10 aba ku butaka bwa Isiraheli. Abikomatanyije n’amasomo ye. Titi yinjiye mu gisirikare cya Isiraheli.

Yahamagawe byihuse mu gisirikare cya Isiraheli ngo yitabire igikorwa bya gisirikare (operation) cyahawe izina rya “Bordure Protectrice”. Iki gikorwa cyemejwe Tariki 8 Nyakanga 2014 kandi kiri muri gahunda yo kwifashishwa mu ntambara ihuje Isiraheli na Palestina.

Kigamije kugaba ibitero ku mujyi wa Gaza mu rwego rwo gusubiza ibisasu Isiraheli iterwaho n’abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas.

Amafoto ya Miss Isiraheli 2013 yashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’ihuriro Standwithus rishyigikiye iki gihugu.

Ubwo Yityish Aynaw yatorerwaga kuba Miss Isiraheli 2013
Ubwo Yityish Aynaw yatorerwaga kuba Miss Isiraheli 2013