Nk’uko TMZ yabitangaje, Lil Wayne ubwo yari mu ndege yifuje gusangira urumogi n’inshuti ze bari bajyanye mu rugendo. Yabanje kubisaba pilote undi aramuhakanira anamubwira ko bitemewe kunywera itabi mu ndege ndetse bihanirwa n’amategeko.

Bamaze kubona indege ihagurutse, Lil Wayne na bagenzi be barenze ku mategeko batangira gutumura ako gatabi benshi bita ako ku mugongo w’ingona.

Banywaga itaba ubona ntacyo bibabwiye dore ko bari ko bari mu ndege yabo bwite, bumvaga bagomba kwigenga.

Ibyo byarakaje umupilote wari ubatwaye na we abahimisha guhita abagarura ku kibuga yari abakuyeho.