{Umwe mu nshuti za hafi z’umuraperi w’icyamamare Kanye West yatangaje ko uyu Kanye nta mugambi na muto afite wo kuzashyingirwa na Kim Kardashian nk'uko byari byitezwe.}

Uyu muntu yatangarije RadarOnline ati “Kanye yabwiye inshuti ze ko atazigera ashyingirwa na Kim. Nta n’ubwo yifuza ko umubano wabo washyirwa ku mugaragaro imbere y’amategeko."}

Yongeraho ati "Kanye yahisemo ko baba inshuti bisanzwe atekereza ko ubukwe bwarengeranye. Akunda ibintu bishya, bijyanye n’igihe cye. Ntatekereza kuzashyingirwa nawe kubera ko bamaze kubyarana umukobwa.”

Ibi bikaba bitandukanye cyane n’amakuru yakunze kujya atangazwa ko aba bombi Kanye na Kim bateganya gukora ubukwe mu ibanga, nyuma yo kubyara.

Kim Kardashian ni umwe mu bakobwa bivugwa ko bakunda ibintu by’amaraha, bigoranye ko yapfa kwemera iki cyemezo cya Kanye, uhora ufatwa nk’umuntu ugoranye cyane (homme compliqué).

Kanye na Kim
Kanye na Kim
Kim ni umwe mu byamamare bidaterwa isoni no kwiyerekana uko biteye
Kim ni umwe mu byamamare bidaterwa isoni no kwiyerekana uko biteye
Kim na Kanye bari i Paris mu Bufaransa, umwe mu Mijyi benshi bakekaga ko bashobora gukorera ubukwe bwabo
Kim na Kanye bari i Paris mu Bufaransa, umwe mu Mijyi benshi bakekaga ko bashobora gukorera ubukwe bwabo
Kim yagaragaje uko asigaye ateye nyuma yo kubyara
Kim yagaragaje uko asigaye ateye nyuma yo kubyara