Nk’uko 7sur7 yabitangaje, mu cyumweru gishize nibwo Justin Bieber yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram yambaye ubusa. Ibitekerezo bisaga miliyoni byashyizwe kuri iyi foto ahanini byinganjemo gucyaha uyu muhanzi no kumugayira ibyo yakoze.

Ku ruhande rw’uyu musore uvuka muri Canada icyo gihe yavuze ko kuri we nta cyo ibi byamutwaye ndetse ngo yayishyizeho yumva ntawe izabangamira.

Nyuma yo kumva inama no gushungura neza ibyo yabwiwe anengwa ndetse na we akemera ko ibyo yakoze bimuteye umugayo mu bafana be no mu maso y’abamufata nk’icyitegererezo ku Isi, yaciye bugufi yandikira abafana be abasaba imbabazi abinyujije kuri Instagram.

Yagize ati “Nasibye ifoto nashyizeho igaragaza ikibuno cyanjye atari uko mbona ko ari mbi ahubwo kubera ko yabangamiye umwana w’inshuti yanjye magara. Mu by’ukuri nayishyizeho nta kibi ngambiriye ariko nyuma yo kubona ko imuhungabanyije kandi akiri muto, nagize agahinda bintera kwicuza.”

Yongera ho ati “Umuntu wese waba waragaye ifoto yanjye musabye imbabazi, nayishyizeho nk’urwenya cyangwa gusetsa ntabanje gutekereza ko hari abana bato bankurika kuri Instagram. Ndabakunda.”

Ifoto ya Justin Bieber igaragaza ubwambure bwe yaciye ibintu mu binyamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga.