Nk’uko 7sur7 yabitangaje, Johnny Depp yari yagiye muri Australia ajyanywe no gukina igice cya nyuma cya film ‘Pirates des Caraibes’, mu mwanya we w’ikiruhuko ahitamo kujya gusura abana barwariye mu bitaro bya Lady Cilento mu buryo bwo kubaba hafi no kubashimisha.
Johnny Depp yagiye yiyoberanyije isura, afite ishusho nk’iyo aba afite nka Jack Sparrow muri Pirates des Caraibes, kugira ngo abana nibamubona barusheho gutungurwa no kunezerwa.
Uyu mukinnyi wa filime yagiye yinjira muri buri cyumba cyo muri ibyo bitaro, ndetse agerageza kuganiriza buri mwana urwariyemo. Uyu mugabo usanzwe uzi kuganiriza abana yarabasekeje aranabahumuriza, yahavuye buri mwana anezerewe.

Ubwo Johnny Depp yinjiraga muri ibyo bitaro yabanje kubisabira uruhushya rumwemerera kugera kuri buri mwana araruhabwa, anasaba ubuyobozi bw’ibitaro ko butatangaza uruzinduko yahagiriye mu buryo bwo kwirinda ibitangazamakuru. Ariko ntibyatinze amafoto n’amavideo byahise bigera ku mbuga za internet.

Ibitekerezo 0