Jason Derulo, umuririmbyi w’imyaka 25 y’amavuko yatandukanye n’uwari umukunzi we Jordin Sparks, w’imyaka 24 y’amavuko nawe usanzwe ari umuririmbyi.
Inkuru yatangiye kuba kimomo ubwo Us Weekly yatangazaga ko hari inshuti ya bugufi yavugaga ko izi neza ko zabyaye amahari hagati y’aba bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yari yagize ati “ Bamaze gutandukana, buri wese ubu ari ukwe,…bapfuye kudahuza gahunda no kugira akazi kenshi kuri buri wese.”
Daily Mail yo yatangaje ko Jason yemeje amakuru yo gutandukana n’uwari umukunzi we ariko yirinda gutangaza icyabiteye, ati “Ni ibisanzwe, ntabwo ari ibintu bibi cyane…”

Jason na Jordin bari bamaranye imyaka itatu bakundana. Byatangiye kuvugwa ko bakundana mu 2011 ariko baza kubyemeza neza mu 2012. Kuva icyo gihe ntibigeze bihishira, urukundo rwabo bararwerekanaga ahantu hose.
Mu 2013, byacuzwe kenshi ko baba baremeranyije kubana, ibyavugwaga byatejwe umurindi n’indirimbo ‘Marry me” Jason Derulo yakoze aho yanemeye ko yayihimbiye Jordin Sparks.
Mu 2012, Jason Derulo yaje mu Rwanda ubwoyari yatumiwe mu gitaramo gisoza PGGSS2, yegukanwe na King James.



Ibitekerezo 0