Umuhanzi Louis Tomlinson ubarizwa mu itsinda rya One Direction rigizwe n’abasore bane aritegura kwibaruka, bikaba biteye impungenge abafana ko uyu musore agiye kwita cyane ku nshingano zo kurera umwana akareka umuziki.
Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje, uyu musore w’imyaka 23 aritegura kubyarana n’umunyamideli w’Umunyamerica Briana Jungwirth. Birakekwa ko namara kubyara ashobora guhita ava mu muziki bityo itsinda rye rigacika intege burundu.
Louis yakundanye na Briana Jungwirth bagiye kubyarana nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Eleano Calder bamaranye imyaka ine.

Abafana bakomeje kugaragariza itangazamakuru ko bafite impungenge n’ubwoba ko Louis namara kubyarana n’uyu mukunzi we azita cyane ku mwana we agacika intege mu muziki bityo One Direction igasubira inyuma mu muziki ndetse bikaba byanatuma iri tsinda ryibagirana.
Muri Werurwe 2015 nibwo Zayn Malik yasezeye kuri bagenzi be ababwira ko ku myaka 22 y’amavuko yifuza kuba mu bundi buzima butandukanye n’ubwo yari asanzwe abamo bityo atabasha gukomezanya na bo.
Nialla Horan, LiamPayne, Harry Styles na Louis Tomlinson bari basanzwe baririmbana na Zayn Malik bababajwe n’icyemezo yafashe ariko bavuga ko bubashye umwanzuro we kandi bamwifuriza amahirwe mu buzima bwe.

Iri tsinda ryo mu Bwongereza ryari rigizwe n’abasore batanu ariko ubu basigaye ari bane.
One Direction ni itsinda ryatangijwe n’abasore batanu ari bo: Niall Horan, Liam Payne, Louis Tomlinson, Harry Styles na Zayn Malik utakibarizwamo.

Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2010 ubwo ryitabiraga irushanwa X-Factor.
Bagiye bahabwa ibikombe mpuzamahanga muri Brit Awards, MTV Video Music Awards, MTV Europe Music Awards, Teen Choice Awards n’ibindi byinshi.




Ibitekerezo 0