{Mu rwego rwo kwamamaza cyane Album ya kane yitwa "ARTPOP" umuhanzi Lady ararushaho kunyuza amafoto menshi yambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, uru rubuga ariko rwo rukaba rugaragaza ko ruhangayikishijwe cyane n’ibi bikorwa by’iki cyamamare muri Pop.}

Iyi ni ifoto izaba igize igifuniko cya Album ya kane ya Lady Gaga yitwa Artpop
Iyi ni ifoto izaba igize igifuniko cya Album ya kane ya Lady Gaga yitwa Artpop

Mu minsi mike ishize Lady Gaga aherutse gutangaza ifoto yambaye hafi buri buri, yandikaho amagambo agira ati “Nzabyuka nta kibazo, ntagufite. Birababaza gukomera ariko ukumva hari icyo ubura”.

Mu minsi ishize ubuyobozi bukuru bwa Instagram bwandikiye Lady Gaga bugira buti “Abanyamuryango bacu baragaragaza ko bahangayikishijwe n’ibyo muheruka gutangaza. Tubabwiye kugira ngo mwibuke bimwe mu bigenga umutekano”.

Ubu buyobozi buheruka kumwandikira kandi bumubaza niba nta kibazo cyihariye yaba afite kimutera gutangaza amafoto nk’ayo.

Lady Gaga aza ku rutonde rw'ibyamamare biri kurushaho kwigaragaza byambaye ubusa nka Miley Cyrus, Rihanna, Nicki Minaj na Kim Kardashian.

Ifoto Lady Gaga aheruka gushyira hanze mu rwego rwo guteguza abafana be indirimbo nshya na R. Kelly izajya hanze kuri uyu wa 21 Ukwakira
Ifoto Lady Gaga aheruka gushyira hanze mu rwego rwo guteguza abafana be indirimbo nshya na R. Kelly izajya hanze kuri uyu wa 21 Ukwakira
Aya ni amwe mu mafoto Lady Gaga aherutse gutangaza mu rwego rwo kwamamaza indirimbo nshya "Do What U Want" agiye gusohorana na R. Kelly
Aya ni amwe mu mafoto Lady Gaga aherutse gutangaza mu rwego rwo kwamamaza indirimbo nshya "Do What U Want" agiye gusohorana na R. Kelly