Iyi ndirimbo baba baririmbamo Intara ya Mwanza n’amashusho yayo baba bavuga akarere kari mu tuyigize ka ‘Nyegezi’.
Iyi ndirimbo y’aba bahanzi iri mu mujyo umwe n’uw’iya Oda Paccy yise IBYA-tsi, aherutse gushyira hanze igateza urujijo mu buryo bukomeye ku buryo yahagurukije abantu benshi barimo n’inzego za Leta ikanatuma yamburwa ubutore.
Uko mu ndirimbo ‘Mwanza’ ijambo ‘NYEGE-ZI’ riririmbwa byanditse mu buryo burimo ibice bibiri, ari nabyo byatumye Urwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania (BASATA), rwakemanze ayigize.
Iyo baririmba baba basubiramo cyane ijambo Nyege bakongera bati ‘NYEGE-zi’ ari nabyo byazamuye urujijo n’uburakari igahagarikwa.
‘Nyege’ ni ijambo ry’Igiswahili rigasobanura ‘ubushake umugabo agira bwo gukora imibonano mpuzabitsina’. Ari naryo Diamond Platnumz aririmba cyane kurusha kuvuga Nyegezi nk’agace aba ari gutaka.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania [BASATA], Godfrey Mngereza, yasohoye itangazo yamagana iyi ndirimbo anavuga ko bagiye gukorana n’izindi nzego za Leta ku buryo irahagarikwa ntikomeze gukwirakwizwa.
Ati “Twatunguwe no kubona umuhanzi ukomeye nka Diamond akora indirimbo irimo amagambo y’urukozasoni nk’ariya, kubera ko ni indorerwamo mu muryango w’Abanyatanzaniya yari akwiriye kujya abera urugero rwiza abandi.”
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yuzuyemo ibitutsi n’andi magambo aganisha ku busambanyi, bibangamiye umuco mu buryo bukomeye.
Muri Werurwe, nabwo Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania (TCRA) bwafashwe umwanzuro wo guhagarika indirimbo 15 zirimo iza Diamond.
Icyo gihe bwavuze ko izi ndirimbo zafatiwe uyu mwanzuro nyuma y’igenzura zakorewe bikagaragara ko zirimo amashusho n’amagambo amwe n’amwe adakwiye hagafatwa umwanzuro ko zivanwa mu zemerwe gucurangwa muri Tanzania.
Izi ndirimbo zatoranyijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge [BASATA], ubuyobozi bwacyo bwemeza ko izakomanyirijwe zirimo imibyinire yigisha ubusambanyi no guhonyora umuco.
Mu ndirimbo zahawe akato, harimo ebyiri za Diamond Platnumz iyitwa ‘Waka’ yahuriyemo na Rick Ross ndetse na ‘Hallelujah’ yaririmbanye n’itsinda rya Morgan Heritage.
Muri Mata nabwo Diamond Platnumz yafunzwe azira gusakaza amashusho y’urukozasoni yari yashyize hanze ari gusomana n’umukobwa.
Rayvanny Ft Diamond Platnumz – Mwanza







Ibitekerezo 0