Umunsi Lady Gaga yambaye iyo kanzu, yegukanye igikombe cya Video nziza y’umwaka ku bw’indirimbo ye ‘’Bad Romance’’.
Nk’uko 7sur7 yabitangaje, ubwo uyu muhanzi yambaye iyi kanzu izina rye ryarushijeho kwamamara mu bitangazamakuru byo ku Isi ndetse na nyuma yo gutanga ibihembo ikomeza kwamamazwa mu mamurikagurisha atandukanye kugeza ubwo ishyizwe mu nzu ndangamurage.
Abashinzwe iyo nzu ndangamurage batangaje ko iyo kanzu yakozwe n’umunyamideli witwa Franc Fernandez ubu imaze imyaka itanu, ikaba ikozwe mu nyama y’inka.
Iyo kanzu ntiyigeze yangirika kuko yitabwaho cyane, yabitswe mu buryo bwa gihanga ku buryo izo nyama zidashobora kubora. Yamanitswe ku kibumbano giteye nk’umuntu basanzwe bamanikaho imyenda kugira ngo yume ariko ihore isa nk’aho ari mbisi bitewe n’imiti bayitera.

Uyu muririmbyi w’Umunyamerika usanzwe azwiho udushya dutangaje yavuze ko iyi kanzu yayambaye mu buryo bwo gushimangira imyumvire ye ko inyama zitagomba kuguma ku magufa gusa ahubwo zakoreshwa ibindi bintu.
Umuryango ushinzwe kurengera inyamaswa witwa ‘Peta’ wagayebikomeye iyo kanzu yambawe na Lady Gaga ngo kuko bashoboraga guteza ingaruka, abantu bakagira umutima wo kwanga inyamaswa n’ibizikomokaho.





Ibitekerezo 0