Bari bitabiriye iserukiramuco rizwi nka Global Citizen ryabaga ku nshuro yaryo ya karindwi rigamije gukora ubukangurambaga bwo kurandura ubukene ku Isi.

Ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Nelson Mandela ufatwa nk’intwari ya Afurika y’Epfo yari kuba yujuje iyo aza kuba akiriho. Ni umwe mu bagabo baharaniye ko abatuye Isi baba mu buzima buzira gukena n’inzara.

Ibyamamare bya muzika bisanzwe byifashishwa mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya ubukene ku Isi muri iri serukiramuco. Ku nshuro yikurikiranya, Jay-Z n’umugore we Beyoncé Knowles nibo bari abahanzi bakuru nk’uko byari bimeze mu ryabereye i New York.

Pharrell Williams, Usher, Chris Martin, Ed Sheeran, Wizkid, Tiwa Savage n’abandi nabo basusurukije imbaga yari iteraniye kuri FNB n’abandi bakurikiranaga kuri internet no kuri televiziyo zikomeye nka Canal.

Igitaramo nyakuri cyatangiye ku gicamunsi, D'Banj aririmba indirimbo yubahiriza igihugu ya Afurika y’Epfo. Abahanzi bose bahawe umwanya uhagije wo kwiyereka abakunzi babo, abakuru b’ibihugu n’ibindi byamamare nka Naomi Campbell, Oprah Winfrey bagacishamo ubutumwa bwo kurwanya ubukene.

Reba hano amashusho ya D'Banj acuranga indirimbo yubahiriza igihugu ya Afurika y’Epfo

Jay-Z na Beyoncé bageze ku rubyiniriro ahagana saa yine n’igice z’ijoro binjirira mu ndirimbo Holy Grail, bakurikizaho On The Run II n’izindi.

Baririmbye mu bice. Icya mbere cyararangiye basubira mu rwambariro bagaruka bahinduye imyambaro binjirira mu ndirimbo APES**T iri kuri album yabo nshya bise Everything Is Love.

Nyuma yaho, abakurikiraga kuri televiziyo na kuri Youtube bahise batangira kwerekwa ibyatambutse kare batahira iminota 25 ya mbere y’aba bahanzi.

Abantu bahise bayoboka imbuga nkoranyambaga barijujuta bagaragaza ko bitumvikana uburyo babujijwe ibyishimo.

Ubusanzwe kwinjira muri FNB byari hagati y’ibihumbi hafi 500 Frw na 125 Frw.

Ku mabwiriza yari yatanzwe mbere, ni uko gufotora byemewe kuri ba gafotozi b’umwuga ariko bagomba kuba bari muri metero 50 uvuye ku rubyiniro.

Gusa byari umwihariko kuri Beyoncé na Jay-Z. Urupapuro rw’amabwiriza yahawe itangazamakuru mbere y’uko igitaramo gitangira ni uko uyu muryango mu gihe uraza kuba uri kuririmba nta video n’amafoto byemewe gufatwa.

Amafoto n’amashusho ya Jay-Z na Beyoncé yafashwe n’abantu babo bari bizaniye. Ibi ni nako byagenze mu bitaramo aba bahanzi baherutsemo bazenguruka Isi byari bizwi nka On The Run Part II.

Nta hantu wabona amashusho meza ya Jay-Z na Beyoncé bari ku rubyiniro muri Afurika y'Epfo usibye aya telefone

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rwari kuri FNB
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rwari kuri FNB
Nta muntu wari wemerewe gufotora keretse ukoresha nka telefone
Nta muntu wari wemerewe gufotora keretse ukoresha nka telefone
Jay-Z na Beyoncé ni uku bahingutse ku rubyiniro bameze
Jay-Z na Beyoncé ni uku bahingutse ku rubyiniro bameze
Muri On The Run bari bameze nk'abari mu rukundo
Muri On The Run bari bameze nk'abari mu rukundo
Beyoncé yafatanyije na Ed Sheeran mu ndirimbo Perfect
Beyoncé yafatanyije na Ed Sheeran mu ndirimbo Perfect
Urubyiruko rwanyuzwe n'umuziki wari uherekejwe n'ubutumwa bwo kurwanya ubukene
Urubyiruko rwanyuzwe n'umuziki wari uherekejwe n'ubutumwa bwo kurwanya ubukene
Chris Martin yafashijwe n'abacuranzi bo muri Afurika y'Epfo
Chris Martin yafashijwe n'abacuranzi bo muri Afurika y'Epfo
Pharrell Williams yaririmbye Happy benshi bajya mu bicu
Pharrell Williams yaririmbye Happy benshi bajya mu bicu
Pharrell Williams na Chris Martin basusurutsa imbaga yari iteraniye kuri Stade ya FNB
Pharrell Williams na Chris Martin basusurutsa imbaga yari iteraniye kuri Stade ya FNB
Iri serukiramuco ryahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 100 ya Nelson Mandela
Iri serukiramuco ryahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 100 ya Nelson Mandela
Usher yaririmbye indirimbo ze ariko zacuranzwe mu mudiho wo muri Afurika y'Epfo
Usher yaririmbye indirimbo ze ariko zacuranzwe mu mudiho wo muri Afurika y'Epfo
Tiwa Savage yasusurukije imbaga yari yitabiriye iri serukiramuco afashijwe na band ya mbere muri Afurika mu gucuranga
Tiwa Savage yasusurukije imbaga yari yitabiriye iri serukiramuco afashijwe na band ya mbere muri Afurika mu gucuranga
FNB yari yakubise yuzuye
FNB yari yakubise yuzuye