{Ifoto ya Jason Derulo ari gukora siporo zisa n’izatumye ajya muri koma, yari igiye kumutwara ubuzima mu 2011, yatumye benshi bibaza niba uyu muhanzi ataribagiwe imigani y’imigenurano igira iti “gukira byibagiza gukinga”, “umurengwe usiga inzara” n’indi nk’iyi.}

Kuri iyi foto yafotowe ku Cyumweru muri Sydney ahitwa Bondi Beach, Jason, w’imyaka 24, aba yambaye ubusa hejuru ari gukora amasiporo ashobora kumugiraho ingaruka ku ijosi mu gihe yaba acunze nabi, nk’uko ajya kuvunika mbere byagenze.

Anagaragara kandi akora andi masiporo atandukanye, anatemberana n’abandi bari kumwe aha hantu yari ari.

Urubuga TMZ rwanditse ko kuri ubu Jason Derulo yakize burundu imvune y’ijosi yari yaragize. Iyi mvune yahangayikishije Abanyarwanda benshi kuko yayigize mu gihe yiteguraga kuza i Kigali mu gitaramo gisoza amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star II.

Imvune zitunguranye ku byamamare zakomeje guhangayikisha u Rwanda, kuko na Sean Kingston nawe yagize impanuka, mbere gato y’uko aza gusoza irushanwa nk’iri ku nshuro ya mbere, bigatuma rinigizwa inyuma ho amezi abiri.

Mu 2011, jason Derulo ari mu bitaro
Mu 2011, jason Derulo ari mu bitaro