Kuwa Kabiri, Chameleone yajyiye muri Repubulika ya Centre Afurika aho yari ashyiriye ubutumwa Joseph Kony bivugwa ko asanzwe ari n’umufana we ukomeye ndetse ngo aheurtse no gushyira ku rutonde rw’indirimbo akunda kumva imwe mu z’uyu muhanzi yaririmbiye Imana akayita ‘Tubonge’.

Ubutumwa bwa Chameleone kuri uyu muyobozi w’umutwe wa LRA ushakishwa cyane n’ibigo bitandukanye by’iperereza ndetse na Polisi mpuzamahanga, buragira buti “Nyoko, so n’umuryango wawe baragutegereje. Wibaho nabi iyo mu mahanga utekereza ko ntawe ukwitayeho. Hashize igiye ujyiye, byaba bishimishije ugarutse mu rugo. Ikaze mu rugo kuko dufite byinshi tugomba gukorana hamwe.”
Ikinyamakuru UgandaOnline kivuga ko muri iyi gahunda y’ubutumwa Chameleone yari arimo muri iki gihugu, yahuje imbaga y’abafana be aho mbere yo kubasezeraho yerekeza mu Sudani y’Epfo aho yari afite igitaramo, yababwiye ati “Ndi Umugande usanzwe utegereje abavandimwe banjye bo muri LRA ko bataha. Mwarababariwe. Ni igihe cy’amahoro.”
Dr. José Chameleone yataramiye kuri sitade ya Nyakuron mu ijoro ryo kuwa Gatanu aho yanamuritse ku mugaragaro indirimbo ye yise “Tubonge”.

Ibitekerezo 0