Mu ndirimbo zakozweho ubushakashatsi bareba umuhanzi ukoresha cyane imvugo nyandagazi yiganjemo amagambo nka Fuck, bitch n’ayandi.
Mu bushakashatsi urubuga rwa Rapalystic rwakoze ku magambo akoreshwa mu ndirimbo muri iki gihe, hakozwe ijanisha ku bahanzi barusha abandi amagambo nyandagazi cyangwa y’urukozasoni umuraperi Dr Dre aza ku mwanya wa mbere.
Uru rubuga Rapalystic rwakoreye ubushakashatsi kuri album 1000 z’abaraperi 100 nyuma basanga 6% y’amagambo Dr Dre akoresha mu ndirimbo ze haba higanjemo imvugo nyandagazi.

Kuri uru rutonde kandi hari abahanzi nka ASAP Rocky(4,8%), Meek Mill umukunzi wa Nicki Minaj (4,2%), Nyakwigendera Notorious BIG (4,1%), Lil Wayne ari nawe wa gatanu kuri urwo rutonde afite (4%). Iri janisha rigaragaza ingano y’amagambo nyandagazi bakunda gukoresha mu ndirimbo zabo.
Zimwe mu ndirimbo z’aba bahanzi wasangamo ayo magambo:
1.Pause for porno – Dr Dre
2. Electric Body – Asap Rocky
3.Fuck Bitches get money – Meek Mill
4.Big Booty hoes – Notorious BIG
5.Lolipop – Lil Wayne




Ibitekerezo 0