Hashize igihe gito Diamond atangaje ko afite umukobwa wamutwaye umutima. Uwo nta wundi ni umunyamakurukazi wo muri Kenya, witwa Tanasha.
Ubwo yasozaga igitaramo cya Wasafi festival cyabereye ahitwa Iringa, Diamond yababjijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yari yarasezeranyije umubyeyi.
Nta gutinda yasubije ko yamaze gupanga itariki azakoreraho ubukwe bwe n’umunyamakurukazi Tanasha. Ubu bukwe butegerejwe na benshi buzaba tariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundana, bukazamara iminsi itatu yikurikiranya.
Ati “Napanze ko ubukwe bwanjye buzaba, ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) uyu mwaka. Hazaba ari ku wa Kane, dukomeze ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu kugera ku Cyumweru. Kugeza ubu ni uko bimeze.”
Ni umunsi ufite igisobanuro gikomeye mu buzima bw’urukundo bwa Diamond, dore ko ku munsi nk’uyu umwaka uyu mwaka, ari bwo uwari umugore we Zari yatangaje ko ibyo gukundana nawe abivuyemo.
Diamond yiyemerera ko yaciye mu bintu byinshi cyane, kandi ko igihe kigeze ngo atuze, abane n’umugore umwe. Yongeyeho ko uyu mugore azamufasha cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi bwe.
Yagize ati “Nakoze ibintu byinshi cyane, nkeneye kugenza gake, nashoye imari mu bucuruzi butandukanye, televiziyo, Radiyo, Ubunyobwa, n’inzu itunganya imiziki. Nkeneye umugore ushobora kumfasha, tukicarana tukagirana inama tukanafashanya.”
Diamond Platnumz agiye gushaka umugore nyuma yo kubyarana abana babiri na Zari, n’undi muhungu umwe yabyaranye na Hamisa Mobetto. Uyu mugabo kandi yagiye yumvikana mu nkuru nyinshi z’urukundo harimo n’umunyarwandakazi Shaddy Boo.
Amafoto ya Tanasha watwaye Diamond uruhu n'uruhande











Ibitekerezo 0