Mu kiganiro Beckham yagiranye n’ikinyamakuru Times, yavuze ko kuva akiri ingimbi ngo yiyumvagamo gukina film ndetse ngo yakuze yiyumvamo inzozi zo kuzaba icyamamare i Hollywood.
Ntibyigeze bitungurana kuko Beckham yagiye agaragara muri film zitandukanye nka: Agents tres speciaux, Code Uncle na Le Roi Arthur, yagiye abifashwamo n’inshuti ye Guy Ritchie impuguke mu bya sinema.
David Beckham yongeyeho ko mu gihe yari amaze gutinyuka gukina film byamuteye kubikunda kurushaho ndetse yifuza no kuguma muri sinema burundu ariko ntiyihutiye guhita abijyamo kuko kuri we yumvaga ko bitahita bimuzanira inyungu abyifuzamo.

Yagize ati “Sinshidikanya ko abakinnyi b’umupira n’ibindi byamamare bagiye bajya mu gukina film zisekeje [comedie] bitabahiriye. Njye ntibyanciye intege kuko nabigiyemo mbikunze. Nzi ko ari umwuga utoroshye kandi usaba kuwujyamo uwufitemo impano ndetse unawubashye.”
David Beckham w’imyaka 40 yabaye icyamamare mu mupira w’amaguru , yakiniye menshi mu makipe akomeye ku Isi nka Manchester United mu 1992 ubwo yari afite imyaka 17. Yanakiniye igihe kinini Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Yanyuze kandi mu makipe akomeye nka: Preston North End, Real Madrid, Milan, LA Galaxy, Paris Saint-Germain.

Ibitekerezo 0