Ciara Princess Harris [Ciara] n’umugabo we mushya Russell Wilson bari mu byishimo bikomeye aho biteguye kwibaruka umwana wabo wa mbere nyuma y’amezi umunani barushinze.

Ciara w’imyaka 30 na Russell Wilson wa 27, basezeranye kuwa 6 Nyakanga 2016 nyuma y’umwaka n’amezi make ashize bakundana.

Mu birori bakoze byo guha ikaze umuhungu Ciara atwite byatumiwemo inshuti zabo za hafi gusa, bose bari bambaye imyenda yera, abagore n’abakobwa bambara urugori rukoze mu ndabyo ziganjemo amabara yera.

Ku rutonde rw’abatumiwe muri ibi birori bazwi cyane ku Isi harimo Serena Williams, LaLa Anthony, Kiyah Wright, mubyara wa Beyoncé Angie Beyince ndetse na Yolonda Frederick wita ku bwiza bwa Ciara.

E!News itangaza ko ibi birori byateguwe n’umuhanga ubirambyemo witwa Mindy Weiss naho uwavangaga imiziki ni DJ Nabs.

Ciara aritegura kubyara umwana wa kabiri
Ciara aritegura kubyara umwana wa kabiri

Ciara na Russell Wilson ni ibyamamare, uyu mwana bagiye kubyarana ni uwa mbere gusa azaba abaye uwa kabiri uyu muhanzi abyaye. Ciara ni umuririmbyi ukomeye naho Russell akaba umukinnyi ukomeye wa ruhago muri Amerika. Bamaze amezi umunani barushinze, ni ubwa kabiri uyu mugore akoze ubukwe nyuma yo gutandukana n’umuraperi Future bamaze iminsi bageretse mu nkiko.

Muri ibi birori Ciara yatumiye inshuti ze za hafi gusa
Muri ibi birori Ciara yatumiye inshuti ze za hafi gusa
Uyu mwana Ciara atwite agwa mu ntege uwo yabyaranye n'umuraperi Future
Uyu mwana Ciara atwite agwa mu ntege uwo yabyaranye n'umuraperi Future