{Umuryango w’ibyamamare muri sinema Brad Pitt na Angelina Jolie, ukomeje kugaragaza urukundo rukomeye ku bana, aho nyuma y’abana bagera kuri 6 harimo 3 barera aribo Zahara, Pax na Maddox na 3 barera, bifuza gufata uwa 7 nawe ngo bamurere.}

Ikinyamakuru femalefirst.co.uk dukesha iyi nkuru, kivuga ko uyu muryango wifuza undi mwana barera wuzuza barindwi nyuma y’aho bafatiye abandi batatu barera na batatu bibyariye aribo: “Shiloh, Vivienne na Knox.”

Uyu muryango ugaragaza urukundo rukomeye rw'abana cyane cyane abo mu bihugu bikennye
Uyu muryango ugaragaza urukundo rukomeye rw'abana cyane cyane abo mu bihugu bikennye

Nk’uko ikinyamakuru Grazia Uk nacyo cyabitangaje, ngo Angelina Jolie n’umugabo we bavuze ko banabiganiriyeho n’abandi bana basanganwe.

Bagize bati : “Twafashe umwanya uhagije wo kubiganiraho n’abana bacu mu gihe cya Noheli, ubu twamaze gutaga ibaruwa isaba ko twabona undi mwana wo kurera akaba uwa karindwi mu muryango wacu.“

Brad na Jolie batangaje kandi ko bifuza kuzajya gushaka uwo mwana mu gihugu cya Ethiopia, baranateganya kuzajya muri icyo gihugu mu mezi ari imbere, aho bari kubaka ibitaro mu rwego rwo guhesha ishema Zahara, umukobwa wabo w’imyaka icyenda ukomoka nawe muri Ethiopia.

Bakomeje bavuga ko bifuza umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa uri hagati y’imyaka ibiri n’itatu kugira ngo azabashe guhuza imwe mu mico na mukuru wabo zahara ukomoka muri Ethiopia.

Nyuma y’ibyo byose, umuryango wa Brad na Jolie uzasura ikigo kirera imfubyi cyaho muri Ethiopia. Biteganyijwe ko uwo mwana ariho bazamukura bakamujyana muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho azaba asanze abavandimwe be bandi batandatu.