Uyu munyamideli ni umwe mu bagore bagaragaza ko bihagazeho mu kugira imiterere y’umubiri myiza akaba ari n’umwe mu bavugwaho kugira imiterere n’ubwiza bikurura abagabo.

Nk’uko 7sur7 yabidutangarije, Amber uherutse gutangaza ko ashyigikiye icyemezo giherutse gufatwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kwemerera abatinganyi gusezerana, yashyize amafoto ye ku rubuga rwa Instagram, yerekanaga ko ari umwe mu bagore bateye neza mu buryo busa n'ubwo guhangana na mukeba Kim Kardashian amaze iminsi yifotoza muri ubu buryo.


Ibitekerezo 0