{Muri Amerika hasohotse urutonde rw’abakinnyi ba filimi bahembwe amafaranga menshi kurusha abandi muri Hollywood mu mwaka wa 2013; aho Angelina Jolie ariwe mukinnyi w’igitsina gore wabimburiye abandi bakinnyi b’abagore ku rutonde rw’abakinnyi 10.}
Ku mwanya wa mbere haza Robert Downey Jr, umunyamerika w’imyaka 48 . Yahembwe akayabo k’amafaranga angana miliyoni 75 z’amadorari akaba nyuma yo gukina muri Filimi yitwa ‘Iron Man’ igice cya gatatu mu 2013.

Channing Tatum , ku myaka 33 y’amavuko, yaje ku mwanya wa kabiri. Yahembwe akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 60 z’amadorari nyuma yo gukina filimi yitwa ‘White House Down’. Uyu musore yagaragaye muri filimi zakunzwe nka ‘the vow’ yasohotse 2012 ndetse na ‘ Step Up’ yasohotse mu 2008.
Mark Wahlberg, afite imyaka 42 aza ku mwaka wa gatatu n’amafaranga angana na miliyoni 51 z’amadolari nyuma yo gukina filimi ‘Pain & Gain’ , ‘2 Guns ‘ ndetse na ‘Lone Survivor’ mu mwaka wa 2013.
Yakurikiwe na Leonardo DiCaprio w’imyaka 39 nyuma yo gukina ‘The Wolf of Wall Street’ ndetse ‘The Great Gatsby’mu 2013. Uyu musore yamenyekanye cyane muri filimi yitwa Titanic.

Adam Sandler w’imyaka 47, yagaragaye muri filimi yitwa ‘Grown Ups’ mu gice cya 2 cyasohotse mu 2013 Igice cya mbere cy’iyi filimi cyasohotse muri 2010.
Tom Cruise, Umunyamerika w’imyaka 51 nawe yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 10 bahembwe amafaranga menshi kurusha abandi muri 2013 nyuma yo kugaragara muri filimi yitwa ‘Oblivion’. Tom Cruise kandi yamenyekanye mu ma filimi nka ‘Mission: Impossible – Ghost P’; ‘Top gun’ n’izindi.
Liam Neeson nawe yaje ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri hollyword n’amafaranga angana na miliyoni 31.5 z’amadolari.
Angelina Jolie w’imyaka 39 niwe mugore wahembwe amafaranga menshi aho yabashije guhabwa amafaranga anagana miliyoni 33 z’amadolari. Muri Gicurasi 2014 hazasohoka filimi nshya yakinnyemo yitwa ‘Maleficent’.

Uyu mubyeyi yakurikiwe na Jennifer Lawrence, w’imyaka 23 wagaragaye mu ma filimi nka ‘The Hunger Game’ ndetse na ‘American Hustle’ mu 2013. Yahembwe miliyoni 26 z’amadolari.
Kristen Stewart w’imyaka 23 nawe yahawe miliyoni 20 nyuma yo kugaragara mu ma filimi nka ‘Twilight Saga: Bre…’, ‘On the Road’ n’izindi.
Emma Stone w’imyaka 25 yahawe miliyoni 16 z’amadolari nyuma yo kugaragara mu ma filimi nka ‘The Amazing Spider‑Man’ ; ‘Easy A’ n’izindi

Ibitekerezo 0