Kuri uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Answers Africa, Dr Jose Chameleone wo muri ni we ukomoka muri Afurika y’Uburasirazuba wenyine uri kuri urutonde ruriho abahanzi b’ibikomerezwa gusa muri Afurika.
10.Jose Chameleone – Uganda

Ni we muhanzi rukumbi muri Afurika y’Uburasirazuba waje kuri uru rutonde. Ni umwe mu bahanzi bo muri aka karere ufite imitungo myinshi itimukanwa, afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse akaba umwe mu bahenze cyane mu gutumirwa mu bitaramo.
09. Banky W – Nigeria

Olubankole Wellington cyangwa umwite Banky W yavutse muri Werurwe mwaka wa 1981 yavukiye muri amerika y’Epfo. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya RnB. Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Nigeria no hanze yayo. Akora ubucuruzi no kwamamariza bimwe mu bigo bikomeye muri iki gihugu
08.Hugh Masekela – South Africa

Hugh Ramopolo Masekela w’imyaka 75 y’amavuko, ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu buryo bukomeye muri Afurika y’Epfo ndetse akorera amafaranga menshi ava mu muziki no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi.
07.2 Face Idibia – Nigeria

Yamenyekanye nk’umuhanzi akanandika indirimbo. 2 Face ni ambassaderi wa UN mu rubyiruko mu rwego rw’amahoro anamamaza Guiness akaba afite umuryango yise “ Tuface Idibia Foundation”.
06.Fally Ipupa DRC

Ni umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba umwe mu bafite umutungo mwinshi muri iki gihugu ndetse aza ku isonga mu bakunzwe banagezweho muri iki gihe.
05.Salif Keita – Mali

Keita Salif, ni umwe mu bahanzi b’ibirangirire ku Mugabane wa Afurika wamamaye mu njyana ya afro-pop. Ni umwe mu bahanzi bo muri Mali bafite amafaranga menshi ndetse bikaba byamushyize mu bahanzi 10 ba mbere.
04.Koffi Olomide – DRC

Antoine Christophe Agbepa Mumba a.k.a Koffi Olomide w’imyaka 58 na we ni umwe mu bahanzi bo muri RDC ufite amafaranga menshi ndetse akaba amaze igihe akunzwe.
03.D'banj – Nigeria

Dapo Daniel Oyebanjo a.k.a D’Banj yavutse taliki ya 9 kamena 1980, ni umwe mu Banya-Nigeria bafite umutungo utubuts. Ni umwe mu bahanzi b’abaherwe muri Nigeria banagirana imishinga n’ibikomerezwa byo ku Isi. Umutungo afite kuri konti urabarirwa mu manaira 5,000,000,000. Amafaranga menshi afite ayavana mu bikorwa bye by’ubucuruzi. Umwaka ushize wa 2014 yari ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa Forbes Magazine .
02. P-Square- Nigeria
Aba bahanzi bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Afurika ku buryo batangiye gushyirwa mu byiciro by’ibyamamare nka Fela, Ndiaye, Lucky Dube, Blenda Fassie, na Awilo Logomba haba mu kwamamara no mu butunzi.

Ni bo bahanzi binyine muri Afurika batumirwa mu gitaramo bahawe byibuze amadorali 100,000 kugira ngo bemere kuririmba. Bafite imiturirwa bubatse muri Nigeria ndetse hari indi nzu y’akataraboneka bubatse ku kirwa cya Banana.
01. Youssou N'Dour
Uretse kuba ari umuhanzi ukunzwe muri Senegal, ni umwe mu ba Minisitiri bagize Guverinoma ya Perezida wa Senegal Macky Sall. Umuhanzi w’icyamamare Youssou N’dour yahawe umwanya wa Minisitiri w’umuco n’ubukerarugendo.

Afite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye ndetse umuziki we na wo umwinjiriza akayabo nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje.




Ibitekerezo 0