Muri Nyakanga 2015 Urukiko rwo mu Mujyi wa Manhattan rwagaragaje ko uyu mugabo usanzwe akora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi no gukina film, afite imyenda n’inguzanyo ziri hagati ya miliyoni 10 na 50 z’amadolari ya Amerika.
Mu buryo bwatunguye benshi, 50 Cent yashyize kuri Instagram amafoto y’inyubako ihenze afite ku Mugabane wa Afurika mu gihugu kitaratangazwa kugeza ubu.
NK’uko BBC yabitangaje , ngo iyi nzu ya 50 Cent izamufasha kwishimisha no kubona ubwisanzure azajya aruhukiramo n’umuryango we hanze ya Amerika.

Uyu muhanzi agaragaje ubu bukire bwe mu gihe amaze iminsi avuga mu itangazamakuru ko ubukire bwe bwayoyotse nyuma yo gutegekwa n’urukiko kwishyura miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika.
Aya mafaranga 50 Cent yaciwe ngo ni uburyozwe bw’amashusho y’imibonano mpuzabitsina yashyize hanze.

50 Cent w’imyaka 40 y’amavuko yavutse ku itariki 6 Nyakanga 1975 avukira mu majyepfo ya Jamaica afite abana babiri uwitwa Marquise Jackson na Sire Jackson.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Forbes yagaragaje ko umutungo we ugera kuri miliyoni 155 z’amadolari ya Amerika.



Ibitekerezo 0