Mahlangu ni umupasiteri akaba n’umuhanzi wubatse izina, yaririmbye indirimbo zakunzwe cyane ndetse zikoreshwa mu matorero menshi mu Rwanda zirimo, Wahamba Nathi, Pokeya Sifa na Obrigado.
Abategura iki gitaramo babwiye IGIHE ko Mahlangu azagera mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016, azaba aherekejwe n'istinda ry'abacuranzi be cumi na batanu.
Uyu muhanzi azaba aje mu gitaramo ‘Easter Celebration’ giteguwe ku nshuro ya kabiri n’umuhanzi w’Umunyarwanda, Patient Bizimana na we uri mu ba mbere bakunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Bizimana avuga ko iki gitaramo cye ngarukamwaka cyagombaga kubera muri Serena Hotel ari naho hari habereye icyo yakoze umwaka ushize ariko bakaba barahisemo kucyimurira ahantu hagutse bitewe n’uburyo Mahlangu akunzwe ndetse no kwanga ko hagira ucikanwa.
Ati “Ubushize iki gitaramo nabwo cyari cyabereye muri Serena Hotel, n’ubu twifuzaga ko ariho cyakongera kubera ariko hari umuhanzi ukomeye umwe mu bazwi cyane muri Afurika uzaza kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Pasika ya 2016 ari na we tuzafatanya. Nyuma yo kubyumvikanaho n’abo turi gufatanya kugitegura , twacyimuriye ahabera Expo i Gikondo, itariki yo ntiyahinduka.”

Akomeza avuga ko kandi iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka ndetse by’umwihariko ku munsi wa Pasika kuko ufite igisobanuro cyihariye ku mukristo.
Ati “Pasika ifite igisobanuro gikomeye ku bizera Yesu nk’umwami n’umukiza wabo. Nibwo tuba twiziza izuka rya Yesu, ni umunsi w’ibyishimo kandi usobanuye byinshi niyo mpamvu nahisemo ko iki gitaramo gihuzwa nawo, tukagira umwanya wo guhura tukaramya Imana , tukayihimbaza yo yamuduhayeho umucunguzi .”
Igitaramo “Easter Celebration”, kizaba ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2016 guhera Saa kumi n’ebyeri z’umugoroba i Gikondo ahasanzwe habera Expo.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu [5,000] n’ibihumbi icumi [10,000] ku muntu umwe mu myanya y’icyubahiro. Hari n’indi myanya y’icyubahiro yishyurwa 20,000 ku muntu.


Ibitekerezo 0