Diana Kamugisha ni umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Yabanje gusobanura iyirekwa yagize kuva mu myaka ibiri ishize yo gushyiraho uburyo buhoraho abantu bajya baramya bakanahimbaza Imana ari nabyo byamuteye gutangiza "More Worship", agiye kumurika uyu muryango ku mugaragaro mu birori bizahurirana no gutanga ibihembo ku bakoze akazi gakomeye mu guteza imbere Gospel mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , Diana Kamugisha yavuze ko yuzuye ishimwe ku Mana ikomeje kumushoboza mu muhamagaro yamuhaye wo kwamamaza ubutumwa bwayo biciye mu muziki.
Yagize ati "Maze imyaka itari mike nkora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi hari bamwe twatangiriye rimwe batakibirimo ,njyewe kuba ngishikamye ntabwo ari imbaraga zanjye ahubwo ni ubuntu bw’Imana kandi nanjye nayisinyiye ko ntazacogora kuyikorera mu buryo bwose Imana izanshoboza".
Diana Kamugisha yakomeje asobanura ibijyanye n'ibirori byo gushyira kumugaragaro More Worship ndetse no guhemba bamwe mu bantu babaye indashyikirwa n'icyitegerezo mu kuramya no guhimbaza Imana; ati “More Worship ubwo izaba imurikwa ku mugaragaro tuzanahemba abantu barindwi babaye indashyikirwa muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.”
Mu bazahembwa harimo umuramyi Apotre Apollinaire Habonimana wo mu gihugu cy'u Burundi, Richard Nick Ngendahayo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Aime Uwimana , Rebecca Niyonsaba wo mu Itorero rya Zion Temple i Kabuga, uyu ari mu bamaze imyaka irenga 20 baririmba kuko yabyinjiyemo cyane mu 1996.
Si abaririmbyi ku giti cyabo gusa bazashimirwa kuko hazanahembwa amakorali abiri Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe na Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge ,izi korali zizashimirwa kuba ziri mu zabayeho mbere kandi indirimbo zabo zikagira uruhare rugaragara mu komora ibikomere by'Abanyarwanda cyane cyane mu gihe cya nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Kuri aba bahanzi n'amakorali haziyongeraho Antoine Rutayisire na we uzahabwa ishimwe rya Thanks Award nk’umwe mu babaye indashyikirwa mu kwigisha ubumwe n'ubwiyunge bigatuma n'abahanzi bose bagira uwo mutima wo kwiyunga no gufatanya kwamagana amacakubiri.
Ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro ‘More Worship’ no gutanga ishimwe ryiswe Thanks Award, bizaba kuwa 3 Kanama 2018 guhera saa kumi z’umugoroba kugera saa moya z'ijoro (16h00-19h00) kuri Kigali Diplomat Hotel ku Gishushu.




Ibitekerezo 0