Nyuma y’imyaka 10 badahurira ku rubyiniro rumwe abahanzikazi Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, Gaby Kamanzi na Phanny Wibabara bagize itsinda The Sisters bahuje imbaraga na Liliane Kabanza bataramira abakirisito b’amadini atandukanye bizihije Pasika hamurikirwa album nshya ya Tonzi yise “Respect”.
Ni mu gitaramo cyanyuze benshi bari bahuriye muri Crown Conference Hall iri i Nyarutarama mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2024.
Ibi birori byari biyobowe na Mazimpaka Jones Kennedy na DJ Spin wamwunganiye yitwaje ababyinnyi b’imbyino zigezweho babyinaga indirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana yacuranze.
Abitabiriye iki gitaramo cyamurikiwemo iyo album y’indirimbo 15, batashye banyuzwe n’ibirori beretswe byari birimo udushya twinshi kuva ku myambarire The Sisters yaserukanye yahanzwe n’inzu y’imideli ya Matheo Studio, kugera ku miririmbire yabo ya live bakoze bahuza indirimbo zabo ndetse n’iz’abandi baziririmba zikurikiranye bimwe bimenyerewe nka mash-up.
Ni indirimbo zacuranzwe mu njyana zinogeye amatwi abacuranzi bahuza amoko y’imiziki arimo Reggae, Zouk, Rhumba, rap, n’andi atandukanye yahujwe n’indirimbo nka “Arankunda” ya Gabby Kamanzi, “Ndanyuzwe” ya Aline Gahongayire, “This is my Time” ya Phanny Wibabara, Lord I Lift Your Name on High, n’izindi.
Abana batatu ba Tonzi na Alpha Gatarayiha aribo Galta Given Gatarayiha w’imyaka 10 na Grania Holy Gatarayiha w’imyaka umunani na Talya Umwiza Gatarayiha batunguranye muri iki gitaramo baririmba indirimbo “Je sais qui je suis” binyura benshi.
Tonzi wari umuhanzi w’umunsi, yagiye ku rubyiniro inshuro zirenga eshatu, yageze hagati asaba abakirisito bari bitabiriye iki gitaramo gufata umunota umwe wo kunamira abahanzi barimo Yvan Buravan na Gisele Precious.
Mu kiniga cyinshi uyu muhanzikazi yavuze ko umuntu wese akwiriye gushima Imana kuba agihumeka, akomoza ku bihe by’uburwayi yanyuzemo mu 2023 ubwo yari ari gukora iyi album.
Ati “Nkora iyi album rwari urugendo rutoroshye, maze kubyara nararwaye bikomeye hamwe mbona ko nanjye ngiye kugenda, ariko kuba mpagaze aha ndabishimira Imana, reka iki gitaramo bibe ibirenze kwidagadura ahubwo ube umwanya wo kubwira Imana ngo ndaguha icyubahiro kubw’ubuzima mfite, mureke dufate umwanya twibuke Yvan Buravan twabuze n’umubyeyi Giselle Precious.”
Lilian Kabaganza usanzwe uba muri Kenya yeretswe urukundo rukomeye muri iki gitaramo dore ko mu ndirimbo enye yaririmbye yaziririmbanye n’abitabiriye igitaramo bose bahagaze kugeza ashoje umwanya yari yateguriwe.
Ni indirimbo zirimo “Nari mu mwijima”, “Imana ni byose,” “Bakundwa” yaririmbye kera akiri muri Rehoboth Ministries.
Uyu muhanzikazi yasabye abitabiriye igitaramo kugira umutima utabara abababaye agaruka ku buhamya bw’ibihe yanyuzemo atereranwa n’umutunzi yari yizeye ko azamufasha ariko nawe bwa butunzi buza gushira.
Tonzi n’abahanzi 15 bakoranye indirimbo zigize iyi album bakase umutsima ushushanyijeho indirimbo 15 ziyigize n’amagambo “Respect” izina yayitiriye.
Yahise yakira umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi Niragire Marie France wari uhagarariye Minisiteri y’Uburubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi amushyikiriza impano yageneye igihugu ikozwe mu ikarita yacyo ndetse yanditseho indirimbo y’ubahiriza igihugu.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye kuva kuri Mariya Yohana, Muyango Jean Marie, Mani Martin, Intore Tuyisenge, Aimable Twahirwa , Niragire Marie France , Massamba Intore , Allain Numa, Bahavu Jeannette n’umugabo we Freury Legend, Isimbi Alliance (Alliah Cool), Bwiza , Niyo Bosco, Uhujimfura Claude , Japhet Mazimpaka, Clapton Kibonke n’abandi.
Abakirisito b'amadini atandukanye banyuzwe n'imigendekere ya Pasika binyuze mu birori bateguriwe na Tonzi wababamurikiye album ye ya cyenda y'indirimbo 15Abairirimbyi ba Maranatha ni bo bafashije Tonzi kuririmbira abaje kumushyigikiraAbabyeyi ba Yvan Buravan bari mu bitabiriye iki gitaramo cya TonziAbahanzi 15 bakoranye na Tonzi kuri iyi album bishimiye umurimo bagezehoAbakirisitu bitabiriye iki gitaramo batashye banyuzweAline Gahongayire yafatanyije na Tonzi, Gaby Kamanzi ndetse na Phanny Wibabara baririmbana indirimbo yise 'Ndanyuzwe'Abana batatu ba Tonzi baririmbiye abitabiriye iki gitaramo indirimbo bise “Je sais qui je suis”Alliah Cool yaserukanye umwambaro wahanzwe na Odileira DesignsAlyn Sano na David Pro bari baje gushyigikira TonziAkanyamuneza kari kose kuri Gahongayire , Phanny , Tonzi na Gaby Kamanzi bongeye guhuza amajwi yabo baririmbira ababakunze bakiri kumw mu itsinda The SistersBahavu Jeannette n’umugabo we Freury Legend ni bamwe mu byamamare byaje gushyigikira TonziCiney Aisha ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cyamurikiwe album ya cyenda ya TonziDJ Spin yari yitwaje ababyinnyi b'imbyino zigezweho bamufasha gususurutsa abo yacurangiye muri iki gitaramoChristian Abayisenga ni we wakiraga abashyitsi mbere y'uko banyura ku itapi itukuraBwiza na Niyo Bosco batashye banyuzwe n'ubutumwa bakuye muri iki gitaramoHanze ku marembo hari hateguwe amashusho yanditseho ijambo ry'Imana ryo muri Bibiliya ndetse andi ariho ubusobanuro bw'indirimbo za TonziIcyumba cya Crown Conference Hall cyari cyakubise cyuzuyeIbi birori byari biyobowe na Mazimpaka Jones KennedyGaby Kamanzi yanejejwe no kongera guhurira ku rubyiniro na bagenzi be babanye mu itsinda The SistersIbyishimo byari byose ku muryango wa Uwitonze Clemantine uzwi nka Tonzi wamuritse album ye ya cyendaIndirimbo za Liliane Kabaganza zatumye benshi mu bakirisito barushaho kwegera Imana ku munsi wa PasikaLiliane Kabaganza yasabye abakirisito kurangwa n'umutima utabaraMuyoboke Alex ni umwe mubaje gushyigikira TonziMassamba Intore na Aline Gahongayire ubwo bari bageze ahabereye iki gitaramoMani Martin na Mariya Yohana banyuzwe n'imigendekere y'iki gitaramoNiragire Marie France yashimiye Tonzi wesheje umuhigo wo gukora album icyenda zose asaba abahanzi kumufatiraho urugeroNyuma y'imyaka 10 bataririmbana The Sisters bongeye kuririmbira abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza ImanaPhanny Wibabara yaririmbye indirimbo yise 'This is my time'Rev Alain Numa n'umugore we Pastor Umurerwa Jacqueline banyuzwe n'uko ibi birori byari biteguyeTonzi ni we wafunguye ahabereye iki gitaramoTonzi yahamagaye Jessy , umwana muto yabonye ku mbuga nkoranyambaga aririmba indirimbo ye yise “Ushimwe” bafatanya kuyiririmbira abitabiriye igitaramoTonzi n'umugabo we Alpha Gatarayiha baserukanye n'abana baboTonzi yahaye impano igihugu cye ayishyikiriza Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi Niragire Marie France amusaba kuzayishyikiriza ababishinzweTonzi yari agaragiwe n'ababyinnyi bamufashije gususurutsa abitabiriye iki gitaramoTonzi yanejejwe n'uburyo iki gitaramo cyagenze asaba abacyitabiriye kujya bahora bashima Imana buri uko bukeye n'uko bwijeTonzi yaserukanye imyambaro yahanzwe na Matheo StudioTonzi, Muyango, Alpha Gatarayiha na Niragire Marie France bakata umutsima ugaragaza iyi album 'Respect'Umuhanzi Muyango Jean Marie n'umwe bakoranye indirimbo na Tonzi kuri iyi album yise RespectUmunyarwenya Japhet Mazimpaka yizihije Pasika ashyigikira Tonzi mu gitaramo cyeUmutekano wari ucunzwe neza n'abasore b'ibigango ba sosiyete Tiger GatesWari umwanya mwiza wo kwiyegereza Imana binyuze mu ndirimbo zacurangiwe muri iki gitaramoWari umwanya mwiza wo kwiyegereza Imana binyuze mu ndirimbo zacurangiwe muri iki gitaramo
Ibitekerezo 0