Mu itangwa ry’ibihembo ku bahanzi b’indirimbo z’Imana bizwi nka Groove Awards, hongewemo icyiciro gishya cy’umuco gakondo nyarwanda.
Nk’uko abategura itangwa ry’ibi bihembo babitangaza iki cyiciro cyemerewe kujyamo abahanzi cyangwa amatorero n’amatsinda akora umuziki w’indirimbo z’Imana ariko bifashishije umuco nyarwanda. Kikaba kibaye icyiciro cya 17 mu bizahembwa.

Kongera iki cyiciro mu bizahembwa, byakozwe biturutse ku byifuzo by’abanyamakuru ndetse n’abahanzi baherutse guhura n’abayobozi ba Mo Sound itegura itangwa ry’ibi bihembo.
Iki cyiciro kandi kizita ku kuzamura abantu babyina indirimbo z’umucyo mu Rwanda.
Itangazo rimenyesha iyongerwa ry’iki cyiciro mu bazahembwa, rivuga ko ibisabwa kugira ngo umuntu yinjiremo ari uko uwo muhanzi cyangwa iryo tsinda rigomba kuba ryarakoze indirimbo yakunzwe cyane kandi bafite ibikorwa by’indashyirwa biteza imbere indirimbo z’Imana hifashishijwe umuco.
Ibindi byiciro biri muri groove Awards 2014:
Umuhanzi w’umwaka
Umuhanzikazi w’umwaka
Korari y’umwaka
Umuhanzi mushya/Groupe y’umwaka
Indirimbo y’umwaka
Indirimbo iramya Imana y’umwaka
Umuhanzi w’umuco/Itsinda ry’umwaka
Indirimbo ya hip hop y’umwaka
Videwo y’umwaka
Utunganya indirimbo z’amajwi w’umwaka
Groupe y’ababyinnyi y’umwaka
Radiyo/Ikiganiro cya gospel cy’umwaka
Umunyamakuru w’umwaka wa Radiyo
Umuterankunga ukomeye w’umwaka
Umwanditsi w’indirimbo w’umwaka
Umuhanzi/Groupe ya diaspora y’umwaka
Urubuga rwa iterineti rwa gikristo rw’umwaka
Hagati aho, abahanzi bakomeje kwiyandikisha ndetse biteganyijwe gusozwa kuwa 7 Kanama 2014. Groove Awards izavuga urutonde rw’abemerewe guhigamwa muri Groove Awards 2014 tariki ya 20 Nzeri 2014.

Ibitekerezo 0