{Kuwa 11 Mutarama 2014, i Kiramuruzi ho mu karere ka Gatsibo, mu ntara y’ Iburasirazuba, ahahoze hitwa Umutara, hatangiye igiterane cy’ iminsi 2 cyateguwe n’ itorero rya ADEPR Murambi akarere ka Gatsibo. Muri iki giterane abagera kuri 155 bakaba baremeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.}

Muri iki giterane, hari amakorari arega atandatu n’abakristo benshi. Hari kandi abatumirwa batandukanye nka Chorale Yerusalemu y’ abanyekongo bari mu nkambi ya Nyabiheke, hamwe n’abayobozi babo. Hari kandi na Pasitoro Desire Habyarimana n’umugore we, Kiyange Adda Darlene.

Igiterane cyatangiye kuwa 6 saa cyenda, inyigisho zatangijwe na Madame Kiyange Adda- Darlene, aho yigishije ko ibiri mu mutima w’ umupfapfa bizamenyekana. (Imigani 14:33) aha akaba yanatanze urugero ko ibyari mu Gehazi n’ubwo yabanaga na Elisa byamenyekanye ko burya bwose atari akijijwe n’ubwo yabanaga n’ umuhanuzi.

Hakurikiyeho Pasitoro Desire, aho yigishije urugendo rw’ Umukristo, ko Yesu ari inzira n’ ukuri n’ ubugingo. Ati: iyi nzira yitwa Yesu abantu bose bamwitirirwa, bayirimo ariko abantu bakwiye kuyigendamo mu kuri kugira ngo bazabone ubugingo buhoraho.

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye guhinduka mu mitima yabo kuko kugendana na Yesu bikwiye kubanziriza kukwihana kugira ngo witwe umuntu w’ Imana.

Nyuma y’ inyigisho habonetse abantu barenga 90 bafashe icyemezo cyo guhindukirira Yesu.

Benshi bemeye kwakira Yesu nk'umwana n'agakiza kabo.
Benshi bemeye kwakira Yesu nk'umwana n'agakiza kabo.

Nyuma yo gusoza iteraniro rya mbere, ahagana saa kumi n’ ebyiri hahise hatangira amahugurwa y’abubutse ingo. Aha Pasitoro Desire yigishije abateraniye aho ishyingano za buri wese mu rugo, aho Bibliya itegeka umugore kuganduka, umugabo ikamutegeka gukunda.

Yakomeje ahugura buri wese kuzuza ishyingano ze atarebye kuri mugenzi we, kuko urugo rwatangijwe n’ Imana ruzasozwa nayo. Nyuma yo kwakira ibibazo bitandukanye abenshi mu bubatse ingo basanze batuzuza inshyingano zabo bikazana amakimbirane barasengewe.

Ku cyumweru kandi igiterane cyakomeje, aho cyitabiriwe ku buryo bushimishije kuko urusengero na none rwakubise ruruzura kandi amakorari yabukereye. Hari amakorari arenga 6 hamwe na Korali Yerusalemu y’ abakongomani ikorera umurimo w’ Imana mu nkambi ya Nyabiheke.

Mu bigishije, Mwalimu Adda Darlene wabimburiye abandi, yigishije ati: “Imfatiro zisenywe umukiranutsi yakora iki? (Zaburi 11: 3). Yakomeje avuga ko n’ubwo ibyo twifuza kugeraho tutabigeraho, ariko dufite urufatiro rudasenyuka arirwo Kristo. (2 Timoteyo 2:19).

Nyuma hakurikiyeho Pasteur Desire Habyarimana wakomeje inyigisho aho yasomye Ibyakozwe n’ intumwa 1:8 hagira hati: “icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka wera nabamanukira muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu, Yudaya, Samaliya kugeza kumpera y’ isi.

Yigishije ko imbaraga z’ Umwuka, zifasha umuntu kwihanganira ibimugerageza kandi ko ikidutandukanya n’ abantu bandi ari Umwuka Wera twahawe. Yesu yashimye gutanga Umwuka wera ngo afashe abantu guhinduka.

Pasitoro Desire Habyarimana yigisha ijamba ry' i Imana.
Pasitoro Desire Habyarimana yigisha ijamba ry' i Imana.

Pasiteri arangije kwigisha, abagera kuri 65 bakijijwe hanasengerwa abarwayi n’abafite ibibazo bitandukanye. Hasengewe na none abakeneye imbaraga z’ Umwuka Wera.

Iri Torero rya Murambi rigizwe n’ imidugudu 13 irimo abakristo bakabakaba 2600, bakaba bafite ibikorwa by’ iterambere aha twavuga nk’amashuri yigiramo abana bafashwa n’umushinga compassion international Rw 341, bakaba bitabwaho n’ iri torero. Abo bana bakabakaba 200.

Iri torero ryatoje abakristo baryo guterana inkunga, ubu abishyize hamwe bahana amafaranga bakaba bageze ku bikorwa bifatika, kuko bagiye kugura imodoka y’ ikamyo izajya ibinjiriza. Bafite n’ imodoka umushumba agendamo.

Ubusanzwe urebye abakiristo, ubona bakeye bafite urusengero rwiza n’ ibyuma bigezweho.