Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye yitwa ‘Har’imbaraga’ iri mu zo yakoze zifite amateka yihariye.
Uyu muhanzi utuye muri Canada, asanzwe ari umuvandimwe wa Adrien Misigaro nawe uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana.
Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Biratungana’, ‘Har'imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’ n’izindi agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda kizaruhura imitima ya benshi.
Yabwiye IGIHE ko ajya gutekereza gukora iki gitaramo yabitewe n’uko hari bakunda ibihangano bye bari bamaze imyaka myinshi babimusaba.
Ati “‘Har’imbaraga concert’ kizaba ari igitaramo kidasanzwe, kuko hashize igihe nsabwa n’abantu benshi kuza gukora igitaramo mu Rwanda, ariko igihe cyari kitaragera. Muri Werurwe 2019 nzaba nje kumurika Album nise ‘Buri munsi’ iriho indirimbo 14. Muri izo 8 ni iz’ururimi rw’Ikinyarwanda, 6 ziri mu Cyongereza.”
Yakomeje avuga ko muri iki gitaramo cye hazaba harimo abatumirwa b’umwihariko bazamenyekana igitaramo cyegereje.
Gentil Misigaro azaza mu Rwanda nyuma y’igitaramo cy’amateka kitazasibangana mu mu mitwe ya benshi umuvandimwe we Adrien Misigaro, yagaragayemo umwaka ushize cyari cyateguwe n’itsinda Beauty For Ashes rikakimutumiramo.







Ibitekerezo 0