Si ibyo bihakorerwa gusa kuko hari n’amakanzu y’abagore, inkweto, imikandara, amasakoshi, furari (scarves) zigezweho ndetse n’ibindi bikorerwa mu Rwanda.
Umuyobozi wa Intwali Collection akaba ari na we wayishinze, Izere Laurien uzwi nka The Trainer, yabwiye IGIHE ko iyi nzu iri kwibanda ku gukora imyenda y’abagabo ikenerwa n’abanyamahanga, mu kugaragaza umuco Nyarwanda mu bindi bihugu.
Ati ‘‘Twebwe ntabwo twibanda cyane ku gucuruza amashati ahubwo ni ugucuruza umuco. Turi gukora twibanze ku bikenerwa n’abanyamahanga cyane, urumva ko ari ugucuruza umuco. Ni ngombwa ko abo bantu bamenya ibijyanye natwe bakamenya ko twanakora umwenda ukaba mwiza.”
The Trainer kandi avuga ko iyi nzu y’imideli iri guhanga udushya ku buryo urwego rw’imideli mu Rwanda rukomeza kumenyekana no mu ruhando mpuzamahanga. Ni mu gihe inafite gahunda yo guteza imbere abantu bafite ubumenyi mu bijyanye no kudoda iyo myenda n’ibindi bikorwa.
Intwali Collection ifite umwihariko wo gukora ibyo byose ikabihuza n’ubwoko bw’imyambarire bugezweho, ariko cyane cyane yibanze ku mashati y’abagabo yiswe ‘Ingabo’.
Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bashaka kwambara bakaberwa binyuze mu kwambara bijyanye n’Umuco Nyarwanda, na bo bazirikanwe na Intwali Collection.
Intwali Collection ifite umwihariko w’uko ibyo ikora byose ibikora no mu rwego rwo kurengera ibidukikije himakazwa gahunda y’ubukungu bwisubira, hakagira ibirimo imitako bikorwa mu bindi bikoresho biba byarakoreshejwe mbere.
Iyi nzu y’imideli kandi ifite gahunda yo gukomeza guhanga udushya mu ikorwa by’imideli bikorerwa mu Rwanda bigakomeza guhagarara neza mu ruhando mpuzamahanga.
Abashaka kugura ibikorerwa mu Intwali Collection bashobora kunyura no ku mbuga zitandukanye nko kuri https://www.instagram.com/intwali.collection/?hl=en cyangwa bagahamagara kuri 0788 785 765 kugira ngo babashe gutumiza ibyo bashaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!