Naomi yakoraga ibikorwa by’ubugiraneza binyuze muri sosiyete ye yise “Fashion for Relief”.
Yahagaritswe nyuma y’igenzura rya Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’ubugiraneza muri ‘Pays de Galles’ n’u Bwongereza , ryasanze uyu mugore yaragiye akoresha amafaranga yakuye muri sosiyete ye ikora ibikorwa by’ubugiraneza, mu bitajyanye n’icyo yabaga yakusanyirijwe. Uyu mugore yahagaritswe mu gihe cy’imyaka itanu.
Uyu munyamideli w’imyaka 54 yari yaratangije “Fashion for Relief” mu 2005. Iyi sosiyete ya Naomi mu ntangiro z’uyu mwaka yari yakuwe mu bigo bikora ibikorwa by’ubugiraneza.
Bivugwa ko amafaranga yo muri iyi sosiyete yagiye akoreshwa mu bikorwa birimo kwishyurira Naomi Campbell hoteli y’inyenyeri eshanu i Cannes mu Bufaransa, kumukorera Massage, amatabi n’ibindi.
Iki kigo cya Naomi cyari gifite inshingano yo guha inkunga ibindi bigo ndetse n’ibindi bikoresho mu gihe habaye ibiza, mu kugabanya ubukene no kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abantu kugira ubuzima buzira umuze.
Hagiye habaho ibikorwa bitandukanye hakusanywa inkunga mu Mijyi nka Cannes mu Bufaransa na Londres mu Bwongereza.
Naomi yavuze ko atari we wakurikiranaga iyi sosiyete ye yakoraga ibikorwa by’ubugiraneza. Ati “Ntabwo ari njye wakurikiranaga sosiyete yanjye yakoraga ibikorwa by’ubugiraneza, nari narabishyize mu maboko y’umukozi wemewe n’amategeko.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!