Kuva ku mitako kugeza ku myambaro iri mu nzu y'imideli yiswe 'Intwali Collection', uyitegereje ubona neza ibice bitandukanye bigaragaza umuco n'amateka by'u Rwanda.
Iyi ni nzu y'imideli yatangijwe na Izere Laurien uzwi nka The Trainer izajya ikora ibintu bitandukanye birimo imyambaro y'abagabo, amasakoshi, inkweto n'ibindi.
Kuva mu 2022 nibwo The Trainer yinjiye byeruye mu guhaganga imideli, atangirana n'inzu ikora amakote y'abagabo n'abagore yise 'Rich Men Look'.
Nyuma yo kubona ko iyi myambaro yakiriwe neza yatangiye no gukora indi ikozwe mu buryo bwa kinyafurika, igaragaza amateka n'umuco by'u Rwanda na Afurika muri rusange.
Mu kiganiro na IGIHE, The Trainer yavuze ko iyi nzu izajya ikora imyambaro igaruka ku myambarire ya Kinyafurika.
Ati “Uyu ni umunsi udasanzwe wo kwishimira Intwali Collection, iyi ni inzu y'imideli yatangijwe nanjye igaragaza imyambarire ya Kinyafurika.”
Yakomeje avuga ko umwihariko yinjiranje ku isoko ry'u Rwanda ari ugukora imyambaro ikozwe mu bikoresho byo ku rwego rwo hejuru.
Ati “Ubu ngiye gukora iyo bwabaga kugira ngo nkore imyambaro myiza yo ku rwego rwo hejuru kandi ikozwe mu bikoresho byiza.”
Intwali Collection ifunguye imiryango isanga indi nzu y'imideli yashinzwe na The Trainer ya 'Rich Men Look' byose bikorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya 'La Bonne Adresse'.
Abakiliya batangiye gushima imyambaro mishyaAbantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye ibi biroriAbantu batandukanye basanzwe bamenyerewe mu ruganda rw'imideli bitabiriye iki gikorwaAbasanzwe ari abakiliya ba The Trainer mu bijyanye n'amakote bishimiye n'iyi nzu nshya y'imideliAbasanzwe bakunda imyambaro ya kinyafurika bishimiye iyi nzu nshyaIngagi ni imwe mu mitako irimbishije Intwali CollectionIntwali Collection ishyize imbere gukora imyambaro yo ku rwego rwo hejuruIntore icinya akadiho mu birori byo gufungura iduka ry'Intwali CollectionIntwali Collection ishyize imbere kugaragaza amateka n'umuco by'u Rwanda na AfurikaIntwali Collection izajya ikora amasakoshi n'inkwetoIntwali Collection yahamije urukundo ifite ku muco nyarwandaIntwali Collection uyinjiyemo uhita ubona u Rwanda mu mpande zitandukanyeItorero Inyamibwa ryasusurukije abitabiriye ibi biroriIyi myambaro ifite umwihariko wo gukoranywa ibitambaro bigezwehoIyi myambaro igaragaza uko abanyafurika barimbaRich Men Look ni inzu y'imideli ya The Trainer ikora amakote y'abagabo n'abagoreMazimpaka usanzawe umenyerewe mu gufata amashusho n'umugore we bari mu bitabiriye iki gikorwaThe Trainer acinya akadiho hamwe n'Itorero InyamibwaThe Trainer yashyigikiwe n'abasanzwe bari mu ruganda rw'imideliThe Trainer yasobanuriye abakiliya byinshi ku myambaro akoraUburyo bwo gupfunyikira abakiliya bwatekerejwehoThe Trainer yavuze ko Intwali Collection izaba igaragaza imyambarire ya KinyafurikaAbitabiriye ibi birori banyuzagamo bakabuguza ku gisoroZimwe mu nkweto zatangiye gukorerwa mu Intwali CollectionAbitabiriye iki gikorwa bahise banagura iyo bashimyeAbitabiriye iki gikorwa bahise banagura iyo bashimyeAbitabiriye iki gikorwa banejejwe n'ubuhanga ibiri muri iyi nzu bikoranyweAgaseke gasobonuye byinshi mu muco w'u Rwanda gatase muri iyi nzu y'imideliAmapantalo y'ubwoko butandukanye azajya akorwa n'iyi nzu y'imideliAmasakoshi akozwe mu birere by'insina yakorewe mu Intwali CollectionAmashati y'abagabo yakozwe na Intwali CollectionBuri kintu cyose kiri muri iyi nzu kigaragaza u RwandaImyambaro The Trainer yambaye nayo yakozwe na Intwali Collection
Ibitekerezo 0